English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gukorera akazi mu bushyuhe bukabije byongera ibyago byo kubyara abana bapfuye

Nk’uko ubushakashatsi bushya bwakorewe mu Buhinde bubigaragaza gukorera akazi mu bushyuhe bukabije bishobora gukuba kabiri ibyago byo kubyara abana bapfuye.

Ubu bushakashatsi bwasanze ibyago ku bagore batwite biri hejuru cyane kurusha uko byatekerezwaga mbere. Abashakashatsi bavuga ko impeshyi zishyushye cyane muri iki gihe zitagira ingaruka gusa ku bagore bo mu bice by’ikirere cy’akarere ka koma y’isi, ahubwo n’ab’ahandi ku isi.

Barashaka ko abagore bo ku isi bakora batwite bahabwa inama zo kwigengesera muri ibi bihe ubushyuhe bw’isi bugenda burushaho kwiyongera.

Sumathy ni umwe mu ba mbere bashyizwe muri ubu bushakashatsi.

Umwana we  ari mu ba mbere bapfuye muri ubu bushakashatsi. Ati: “Najyaga numva naniwe cyane ubwo nari ntwite nkorera ahantu hashyushye.”

Umunsi umwe, ubwo umugabo we yari amujyanye gufata ifunguro rya saa sita, Sumathy yatangiye kumva amerewe nabi cyane. Iryo joro, yagiye kwa muganga wamubwiye ko inda ye yavuyemo ku byumweru 12 yari imaze.

Sumathy avuga umugabo we n’urukundo rwinshi ariko byabaye ngombwa ko yiga kubaho adahari. Vuba aha yarapfuye, ubu niwe wenyine utunga umuryango.

Sumathy ntabwo azigera amenya adashidikanya niba gukorera ahantu hashyushye igihe yari atwite ari byo byatumye apfusha umwana we wa mbere.

Ariko muri rusange, ubushakashatsi bwasanze abagore bakorera ahameze nk’aho yakoreraga nabo hari ibyago bikubye kabiri byo kubyara umwana upfuye cyangwa gukuramo inda kurusha abakorera ahaherereye.

Ubushakashatsi bundi bwakozwe mbere bwerekanye kwiyongera kwa 15% kw’ibyago byo kubyara abana batageze igihe no kubyara abapfuye mu bihe by’ubushyuhe bukabije, gusa ubu bushakashatsi bwo bakorewe mu bihugu bikize nka Amerika na Australia.

Ibi bishya byavuye mu bwakorewe mu Buhinde birakaze kandi biteye ubwoba, nk’uko bivugwa na Prof Hirst, ko bifite igisobanuro kinini, mu gihe ibihugu byinshi ku isi byugarijwe n’ubushyuhe bugenda burushaho kwiyongera buri mwaka.

Gusa avuga ko nubwo ibyo byago byo gupfusha impinja no gukuramo inda bishobora kwikuba kabiri, ibyo muri rusange “bizakomeza kuba ku bagore bacye” ugereranyije.

Kugeza ubu nta nama izwi yemewe ku isi ihabwa abagore batwite bakorera ahantu hashyushye.

Prof Hirst yizeye ko ubu bushakashatsi, n’ubundi buzaza nyuma, buzahindura ibi. Hagati aho avuga ko abagore batwite bakorera mu bushyuhe bashobora:

.Kwirinda kumara umwanya munini mu bushyuhe

.Gufata uturuhuko duto mu gacucu igihe bakorera hanze ku zuba

.Kwirinda imyitozo ngororamubiri cyangwa kota izuba mu gihe riba rikabije nimunsi

.Gukomeza kunywa amazi

Ku bushakashatsi bwo mu Buhinde, ababukoze bakoresheje igipimo kitwa wet-bulb-globe-temperature (WBGT) gipima ingaruka z’ubushyuhe, ku magara, n’umuyaga ku mubiri w’umuntu.

Ibyerekanwa na WBGT kenshi biba biri munsi y’ubushyuhe bwerekanwa n’ibipimo bisanzwe tubona nko kuri televiziyo cyangwa ‘apps’ zitwereka uko ikirere cyifashe.

Igipimo cyiza cy’ubushyuhe ku bantu bakora imirimo y’amaboko ni 27.5C WBGT, nk’uko bivugwa n’ikigo cya Amerika Occupational Safety and Health Administration.



Izindi nkuru wasoma

Me Gatera Gashabana wunganiraga Karasira nawe yivanye mu rubanza ahita anasohoka mu rukiko

DRC:Imfu z'abana bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zikomeje kwiyongera

Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

Umwarimu ukekwaho kurya ibiraha by'abana akanabasambanya yatangiye kuburanishwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-21 10:32:11 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gukorera-akazi-mu-bushyuhe-bukabije-byongera-ibyago-byo-kubyara-abana-bapfuye.php