Gaza:Abantu 18 bishwe n'amazi n'umubyigano bari gushaka ibyo kurya
Ibiro bishinzwe itumanaho muri Gaza ryatangajeko abantu 12 bapfuye bishwe n'amazi abandi 6 bicwa n'umubyigano ukabije ubwo bari bagiye gufata ubufasha bw'ibiribwa byari bimanuwe n'indege.
Muri iryo tangazo ibyo biro byavuzeko uburyo bwo kohereza imfashanyo y'ibiribwa hakoreshejwe inzira yo mu kirere ntacyo bimaze kuko abaturage batabona ibiribwa uko biba byazanwe ko ahubwo bazajya babizana ariko bigacishwa mu nzira yo kubutaka kugirango hakorwe gahunda nziza yo kugaburira Abanyepalistine bari kwicwa n'inzara.
Ibi biri kuba mu gihe akanama k'umuryango w'abibyumbye kari kasabyeko iyo ntamabara ya Israel na Hamas ikomeje guhitana abantu benshi yahita ihagarara muri iki gihe cy'ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Iki gitekerezo cyakiriwe neza n'Abarabu kuko umubare wabo munini ugizwe n'Abayisiramu ndetse cyakirwa neza mu rwego mpuzamahanga ariko Isreal ikomeza gukubita agatoki ku kandi yanga kubahiriza ubwo busabe.
Intambara ya Isreal na Hamas imaze guhitana ubuzima bw'abantu babarirwa mu bihumbi mu gihe abandi babarirwa muri za miriyoni bahunze igice cya Gaza kiri kuberamo intambara.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show