English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique yagiranye ibihe byiza n'ingabo ziri muri icyo gihugu

Ku wa gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024 Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique HE Donath Ndamage mu ruzinduko rw'umunsi umwe  yasuye ikicaro cyingabo z'u Rwanda n'abapolisi mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Urwo ruzinduko rwari rugamije  gusabana n'abasirikare  ndetse n'abapolisi no kubona amakuru afatika ku bijyanye n'ibibazo by'umuktekano mu Ntara ya Caobo Delgado.

Muri urwo ruzinduko HE Donath Ndamage  yakiriwe na Komanda w'ingabo z'u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique Maj Gen Alex Kagame amusobanurira uburyo umutekano uhagaze muri iyo Ntara ya Cabo Delgado.

HE Donath Ndamage  yashimiye ingabo z'u Rwanda kubwo ibyagezweho kuva zoherezwa muri Mozambique kandi abasezeranya ubuvugizi mubya dipolomasi kugirango ingabo z'u Rwanda zibashe gushira mu bikorwa ishingano bafite yo kugarura amahoro muri icyo gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Gushaka kuburanisha Cardinal Fridolin Ambongo byaciye igikuba muri DRCongo

Abimukira bo mu Bwongereza batinye koherezwa mu Rwanda none batangiye guhungira mu bindi bihugu

U Rwanda nirwo ruza imbere mu kungukira mu mishinga y'ikigega mpuzahanga cy'imari (IMF)

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-28 17:06:44 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ambasaderi-wu-Rwanda-muri-Mozambique-yagiranye-ibihe-byiza-ningabo-ziri-muri-icyo-gihugu.php