Abagabo bakurikiranweho kwica abantu 137 bagejejwe mu rukiko basa naho benda gupfa
Uburusiya bwareze abagabo bane bakekwaho kuba aribo bagabye igitero cyahitanye abantu basaga 137 mu inzu y'ibitaramo y'i Moscou.
Bose uko ari bane bagejejwe imbere y’urukiko basa nkaho bakubiswe, umwe muribo yashyikirijwe urukiko mu kagare k'abamugaye. Bashinjwaga gukora igikorwa cy'iterabwoba.
Umutwe wa Leta ya Kisilamu ‘IS’ , wavuze ko ariwo wagabye igitero ku wa gatanu muri City Hall ya Crocus kandi ugashyiraho ibimenyetso bya videwo.
Amashusho yasohowe na IS, yerekana abateye barasa imbaga y'abantu mu cyumba cy’ibitaramo, nkuko byemejwe na BBC.
Icyakora, nta muyobozi w’Uburusiya wemeje aya makuru, kandi umuvugizi wa Leta, Dmitry Peskov, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, yavuze ko bidakwiye kugira icyo ubivugaho kugeza iperereza rirangiye.
Yavuze kandi ko kubera ibibazo mpuzamahanga byifashe nabi nta bufatanye buke hagati y’ibihugu mu kurwanya iterabwoba bihari.
Ubufaransa bwazamuye iterabwoba ku rwego rwo hejuru, aho Perezida Macron kuri uyu wa mbere yavuzeko icyo gitero cyagabwe mu Burusiya gifite aho gihuguriye n’imitwe ya Kiyisiramu bityo Uburusiya ntabwo bugomba kwitwaza icyo gitero ngo bushinje Ukraine kuba haraho ihuriye n’icyo gitero.
Abajijwe ku iyicarubozo bivugwako ryakorewe abo bagabo, Bwana Peskov yanze kugira icyo atangaza.
Abagabo urukiko rwagaragaje barimo Mirzoyev na Rachabalizoda bari bafite amaso yirabura kandi ugutwi umwe muribo yari apfutse inyuma ku gutwi bivigwako baguciye ubwo yafatwaga.
Isura y'uyu mugabo uzwi ku izina rya Fariduni yarabyimbye cyane, mu gihe uyu mugabo witwa Fayzov we yasaga naho yataye umutwe ubwo yazanwaga mu rukiko mu kagare k'abamugaye yambaye ikanzu yoroheje y'ibitaro.
Bose bari bafungiwe mu kazu kameze nk'ikirahure kandi barinzwe n'abapolisi bitwikiriye mu gihe bari mu rukiko.
Itangazo ry’urukiko kuri serivisi ishinzwe ubutumwa bwa Telegram rivuga ko Mirzoyev yemeye icyaha, na Rachabalizoda akaba yemeye icyaha.
Ibiro ntaramakuru by'Uburusiya Tass byatangaje ko aba bagabo byamaze kumenyakana ko ari abaturage ba Tajikistan.
Urukiko rwongeyeho ko bose uko ari bane bagomba gufungwa by'agateganyo kugeza nibura ku ya 22 Gicurasi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show