English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.


Umuhanzi w'ikirangirire mu njyana ya Pop,Justin Bieber akomeje gusaba abakunzi be inkunga y’amasengesho nyuma yo kwibasirwa n’indwara ya Ramsay Hunt syndrome, yatumye ibice by’umubiri we biherereye mu gice cy’iburyo birwara pararize.

Ibi yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Justin yatangaje ko yizera ko hari icyo Imana igiye gukora ko kandi ibintu byose biba kubera impamvu y’Imana.

Uyu muhanzi ufite imyaka 28 y’amavuko yakomeje kwizeza abasaga miliyoni 241 bamukurikiye ku rubuga rwa Instagram ko yizeye kwakira ugukira kuvuye ku Mana. Yagize ati:

“Nizera Imana kandi nkanizera ko byose byabayeho kubera impamvu. Si nahamya neza igihe byose biri buze kugenda neza ariko mu gihe cya nyacyo bizakemuka.” Uyu muhanzi yasoje avuga ko agiye kuryama mu gihe ategereje ibitangaza by’Imana.

Ramsay Hunt syndrome ni indwara ikunze gutera bimwe mu bice by’umubiri kudakora neza bigatuma birwara pararize, cyane cyane mu isura, igice cy’amatwi n’umunwa.



Izindi nkuru wasoma

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Justin Bieber yavuze kuri Lil Wayne

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi

Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz



Author: Chief Editor Published: 2022/06/14 12:55:07 CAT
Yasuwe: 743


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
umuhanzi-justin-bieber-urembye-yasabye-isengesho.php