English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Indirimbo Why ya The Ben na Diamond yashizwe hanze amashusho Nyuma y'umunsi umwe urengaho amasaha macye The Ben ashyize hanze mu buryo bw'amajwi indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond, kuri ubu yamaze kuyishyira hanze mu buryo bw'amashusho. Iminsi micye iyi ndirimbo imaze iri hanze, yishimiwe n'abatari bacye. Amashusho yayo yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 4/01/2022 agaragaramo inkumi z'uburanga butangaje. Mu minsi 2 iyi ndirimbo imaze ishyizwe hanze mu buryo bw'amajwi, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi magana 682 ku rubuga rwa Youtube. Kuri ubu mu minota 36 imaze isohotse mu buryo bw'amashusho imaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 40 kuri Youtube. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe ku mazi, akaba agaragaramo abakobwa babiri b'ubwiza butangaje hamwe n'abahanzi The Ben na Diamond. Ni amashusho arimo abantu bacye cyane b'ingenzi. Amashusho yayo yatunganijwe n'umunyarwanda Julien BmJizzo mu gihe amajwi yayo yatunganijwe n'abarimo umunyarwanda Made Beat.



Izindi nkuru wasoma

Ngororero: Mu myaka 6 gusa, amashanyarazi yiyongereye inshuro 4- Ese amazi meza nayo ni uko?

Skales ufite indirimbo yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona yakebuye abahanzi

Uko Otile Brown yatunguwe n’uwo yahimbiye indirimbo

Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz

Ese yaba yarakubiswe urushyi n’umugore we?: Perezida Macron mu mashusho yakuruye impaka



Author: Chief Editor Published: 2022/01/04 12:36:17 CAT
Yasuwe: 617


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
indirimbo-why-ya-the-ben-na-diamond-yasohotse-mu-mashusho-meza.php