Ngororero: Mu myaka 6 gusa, amashanyarazi yiyongereye inshuro 4- Ese amazi meza nayo ni uko?
Mu gihe mu myaka itandatu ishize abaturage ba Ngororero babarirwaga kuri 23% gusa bafite umuriro w’amashanyarazi, ubu bageze kuri 92% – imibare yerekana impinduka zidasanzwe mu kwihutisha iterambere. Ariko se, amazi meza aragerwaho kimwe n’umuriro?
Ni byo Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick, yahamirije Umuseke ko kuva mu 2018 akarere kasimbutse intambwe idasanzwe mu gukwirakwiza amashanyarazi.
Ati “Ubu abafite amashanyarazi bageze kuri 92%, harimo abaturage, ibigo bitandukanye n’imihanda. Ubu dufite n’umushinga munini uri kurangira, uzatuma tugera ku rwego rurenze uru.’’
Uyu mushinga witezweho guhindura byinshi, ufite agaciro karenga miliyari 20 Frw kandi uri hafi kugana ku musozo.
Uwihoreye yongeyeho ko abaturage benshi bifashisha amashanyarazi y’umuyoboro mugari wa REG, mu gihe abifashisha imirasire y’izuba ari bake cyane, kuko benshi bimuwe bava mu manegeka batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo ifite ibikorwaremezo birimo n’amashanyarazi.
Amazi meza nayo yagize impinduka, ariko si hose
Nk’uko Uwihoreye abitangaza, gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage nayo yagendanye n’iy’amashanyarazi. Mu 2018, abaturage bari bafite amazi meza ku kigero cya 40%, ariko ubu bamaze kurenga 90%.
Ariko si hose. Abaturage bo mu Murenge wa Matyazo bavuga ko amazi meza bahawe atabahagije, kuko aza rimwe na rimwe.
Mu gusubiza iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari umuryango utari uwa Leta wagejejwe muri aka gace ufite gahunda zihamye zo kugeza amazi meza ku baturage, bikazatuma ikibazo cy’amazi gicika burundu.
Ese Ngororero yaba iri mu nzira yo kuba akarere ka mbere ku bijyanye n’ibikorwaremezo?
Nubwo hari utubazo tukigaragara nko mu Murenge wa Matyazo, imibare y’amajyambere ku bijyanye n’umuriro n’amazi igaragaza ko Akarere ka Ngororero gahagaze neza mu mihigo y’iterambere. Gahora gahinduka, kandi bigaragara ko hakiri byinshi bigiye gukorwa.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show