English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ariane Grande ngo arifuza kubyara atararenza imyaka 30 y'amavuko Kandi ku muzika akazabyara abana batatu gusa.

Ariana Grande, umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime ukunzwe muri leta zunze ubumwe za Amerika watangiye kwamamara afite imyaka 15 muri 2008 ubwo yinjiraga mu muziki,ni umwe mubakora injyana ya Pop yatsindiye akazina ka kabyiniriro ka 'Princess of Pop' nyuma yo kugenda yigwizaho ibihembo byinshi birimo na Grammy Awards ebyiri.

Kugeza kuri ubu Ariana Grande umaze igihe adasohora ibihangano bishya kuva yarushinga, arifuza gutangira kubyara mbere y'uko yuzuza imyaka 30 y'amavuko.

Nk'uko byatangajwe na musaza wa Ariana Grande witwa Frankie Grande mu kiganiro yagiranye na US Magazine, yavuze ko mushiki we yifuza kuzaba umubyeyi nageza imyaka 30 y'amavuko.Mu magambo ye Frankie Grande yagize ati: "Ariana ni umuntu ukunda abana cyane kuva tukira bato.Akunda kutubwira ko azatangira kubyara mbere yuko agira imyaka 30 kuko nibyo yahoze yifuza''.

Uyu muhanzi kazi mu minsi yashize yigaruriye imitima ya benshi Kandi kugeza n'ubu arakunzwe yitezweho kugarukana imbaraga nyinshi namara kwibaruka akongera akigarurira ikibuga.

Mu busanzwe umuhanzikazi wafashe icyemezo cyo kubyara amara Igihe kitari gito yita ku mwana bituma bamwe bamukumbura



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?

Abana b’imyaka 15 bashobora kwifatira ibyemezo ku kuboneza urubyaro? Impaka zabaye nyinshi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022/05/12 05:42:28 CAT
Yasuwe: 946


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
ariane-grande-arifuza-kubyara-atararenza-imyaka-30.php