English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urukweto rwashotoranye na Perezida Ruto mu ruhame: Ni iki kihisheinyuma y’iki gikorwa

Mu gace ka Kehancha, Intara ya Migori, hari habereye igikorwa cya politiki gisanzwe ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, ubwo Perezida wa Kenya William Ruto yari mu ruzinduko aganira n’abaturage. Icyakabaye ijambo ry’ubumwe, ryahindutse isibaniro ry’impaka n’impungenge z’umutekano w’umukuru w’igihugu, ubwo umugabo wari mu mbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa yateraga urukweto Perezida.

Video y’amasegonda atanu yagiye hanze yerekana uyu mugabo atera urukweto rugana ku mutwe wa Ruto, rwari ruje ruguruka ari nako umukuru w’igihugu agerageza kurwikingira. Polisi yahise itabara, inama irahagarara by’akanya gato, abashinzwe umutekano batanguranwa gusunika imbaga, ndetse barwanya igitutu cy’abari bashungereye.

Kugeza ubu, Polisi ya Kenya yatangaje ko abantu batatu bamaze gufatwa bakaba bari mu maboko y’inzego z’umutekano. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba iki gikorwa cyari icy’impanuka cyangwa se igice cy’ umugambi muremure wo guhungabanya umutekano wa Perezida.

Amakuru y’iperereza ry’ibanze avuga ko ibyabaye bishobora kuba bifitanye isano na politiki ndetse byari byateguwe mbere y’urugendo rwa Perezida. Polisi ivuga ko hari n’abandi bakekwa bagishakishwa.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Kenya havuzwe igikorwa nk’iki gishobora gufatwa nk’icyo gushaka kugirira nabi Perezida mu ruhame, bikaba bikomeje gukurura impaka n’impungenge mu baturage no mu banyapolitiki.

Nsengimana Donatien| Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Uko Gyakie yashyizwe ku rutonde rw’abantu 30 bakoze ibidasanzwe

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Guinée: Leta yamaganye ibyavuzwe ku guhagarika inkunga y’ikipe y’Igihugu



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-05-05 09:28:21 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urukweto-rwashotoranye-na-Perezida-Ruto-mu-ruhame-Ni-iki-kihisheinyuma-yiki-gikorwa.php