Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro intumwa zaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika zirimo Abakaridinali, Abepisikopi, Abasenyeri n’Abapadiri bitabiriye Ihuriro mpuzamahanga rya 20 ry’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika na Madagascar, rizwi nka SECAM (Symposium of Episcopal Conferences of Africa and Madagascar).
Iri huriro riri kubera i Kigali, rihuza abayobozi b’Itorero Gatolika mu rwego rwo kuganira ku ruhare rw’Itorero mu iterambere ry’umugabane wa Afurika, ku mibereho myiza y’abaturage, ubutumwa bw’amahoro, uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye. Ni urubuga rutuma abashumba b’Itorero gaturika bo ku mugabane bahura, bagasangira ibitekerezo, ndetse bakanaganira ku ngamba z’ubufatanye.
Muri icyo kiganiro, Abepisikopi bagarutse ku gushimira u Rwanda uburyo rwakiriye iri huriro, ndetse banashima intambwe igihugu cyateye mu miyoborere, ituze n’iterambere. Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira iri huriro, anashimangira uruhare rw’Itorero mu gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye, cyane cyane mu by’uburezi, ubuzima no kwimakaza amahoro.
Ihuriro rya SECAM ryatangiye ku wa 27 Nyakanga 2025 rikazasozwa ku wa 6 Kanama 2025. Ribaye ku nshuro ya 20, rikaba rimaze imyaka irenga 50 ritangiye, aho rishingiye ku ntego yo kubaka ubumwe hagati y’Inama z’Abepisikopi zo ku mugabane wa Afurika no guteza imbere ivugabutumwa rirambye.
Iri huriro ni ubwa mbere ribereye mu Rwanda, bikaba byitezwe ko rizasiga urwibutso rwiza mu mateka y’Itorero Gatolika mu gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show