English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.

720

Abashinzwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya benshi, batangarije ikinyamakuru TMZ ko iki gikorwa cy’urugomo cyabaye mu masaha y’igitondo, ari na bwo Polisi yahamagawe ibwirwa ko hari umuntu urasiwe mu kabari kitwa 810 Billiards & Bowling gaherereye i Houston.

Amakuru avuga kandi ko uku kurasana kwabaye ubwo Takeoff na Quavo bariho bakina umukino wa ‘dice’, maze umuntu utahise amenyekana abamishamo amasasu ari na bwo Takeoff yahitaga araswa akahasiga ubuzima.

Polisi yatangaje ko hari abandi bantu babiri barashwe aho bahise bajyanwa mu bitaro gusa ntibiramenyekana uko bamerewe kugeza ubu.

Amasaha make gusa mbere y’uko kurasana, Takeoff yasangije abamukurikira ifoto yari amaze kwifotoza.

Mu ijoro ryakeye, Quavo na we yari yashyizeho andi mashusho atwaye imodoka bari kuzenguruka muri Houston ari kumwe na Jas Prince, wizihizaga isabukuru ye.

Itsinda rya Migos ryari risanzwe rigizwe n’abasore batatu barimo Offset wari mubyara wa Takeoff, na Quavo wari nyirarume.

Yanditswe na BWIZA Divine

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

Rwamagana: Abakekwaho ubwicanyi barashwe bashaka kunigisha Polisi amapingu

Umuraperi T-Hood Yishwe Arasiwe iwe mu rugo

‘Sunika Simbabara’: Itsinda ry’abakobwa bato rikomeje kuzengereza abaturage b’i Rubavu

Ikipe ya Juventus yamaze gusinyisha myugariro ukomoka mu Rwanda



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2022-11-01 15:29:17 CAT
Yasuwe: 588


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuraperi-Takeoff--ukomoka-mu-itsinda-rya-Migos-yishwe-arashwe.php