English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukunzi wa Rayon Sports yanditse ibaruwa atabaza Minisiteri ya Siporo

Nyuma y’icyemezo cyafashwe na FERWAFA cyemeza ko Rayon Sports na Bugesera FC zizasubiramo umukino, abafana ntibigeze babyishimira.

Uyu mwanzuro wafashwe ku munsi w’ejo hashize tariki 19 Gicurasi 2025, aho ibaruwa ya FERWAFA yavugaga ko uyu mukino ugomba gusubirwamo bahereye ku munota wa 57 ari naho wahagaritswe ugeze.

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, nibwo umwe mu bakuzi ba Rayon Sports witwa Kamugisha Emmy yandikiye Minisitiri wa Siporo asaba ko harebwa ku karengane kari gukorwa muri shampiyona hano mu Rwanda, kanakorewe ikipe afana.

Bimwe mu byo uyu mufana arimo gusaba Minisitiri wa Siporo, harimo guhagurukira kibazo cy’ubutabera kiri mu mupira w’u Rwanda, gusuzuma imyanzuro ya FERWAFA ku bijyanye n’uyu mukino, hakubahirizwa uburenganzira bwa buri ruhande.

Ikindi kintu uyu mufana asaba, ni ugutekereza ku ruhande rwa Leta mu gukemura ibibazo bikomeje kwangiza isura ya Ruhago y’u Rwanda.

Abakunzi b’umupira w’amaguru benshi ntabwo bishimiye umwanzuro wa Ferwafa ariko byumwihariko abakunzi ba Rayon Sports nubwo ari bo batumye uyu mukino uhagarikwa utarangiye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, wongere ubere kuri Sitade ya Bugesera FC ariko ube nta mufana uri muri Sitade, utagire saa kumi z’umugoroba.



Izindi nkuru wasoma

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Imiryango irenga 100 iratabaza, Inzara ikomeje kwica abaturage ba Gaza

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri Rayon Day

Ntarindwa Aimable yasinye muri Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-20 14:38:59 CAT
Yasuwe: 297


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukunzi-wa-Rayon-Sports-yanditse-ibaruwa-atabaza-Minisiteri-ya-Siporo.php