English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi wa filime Michael K. Williams yasanzwe mu nzu yapfuye

 

Umunyamerika Michael K. Williams wamenyekanye cyane muri filime yitwa “The Wire” yitabye Imana aho bamusanze mu nyubako iwe yapfuye bigakekwa ko yishwe n’ibiyobyabwenge yanyoye akarenza urugero.

Uyu mugabo w’imyaka 54 yasanzwe mu cyumba yabagamo iwe ku meza yari hafi ye hari uruvangitirane rw’ibiyobyabwenge yari yavangavanze, ku buryo bikekwa ko aribyo byaba byarageze mu mubiri we bikarenza urugero kugera aho apfuye.

Umwe mu nshuti ze bataherukanaga niwe wagiye kumureba iwe ahageze asanga yashizemo umwuka.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime yitwa The Wire yanyuraga kuri HBO aho aba akinamo yitwa Omar Little.

Nyuma y’urupfu rwe HBO yakoranaga nawe bya hafi ndetse bari bamaranye imyaka irenga 20, yasohoye itangazo yihanganisha umuryango we ndetse n’abakunzi be.

Izindi filime yagaragayemo harimo “Body Brokers, Super fly, Doing hard time, 12 years a slave, snitch, Tripple 9, Critical thinking” n’izindi.

 



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije umukinnyi mushya



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-09-08 09:56:41 CAT
Yasuwe: 594


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wa-filime-Michael-K-Williams-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye.php