English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi wa Filime Killaman yitabaje RIB

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick, uzwi ku izina rya Killaman, yitabaje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rumufashe gukurikirana uwamwibiye shene ze za YouTube, aho yanyuzaga filime ze.

Umukinnyi wa Filime Killaman ari mu kiganiro na RBA baherutse kugirana 

Killaman yatangaje ko shene ze zose za YouTube zitakiri mu maboko ye, nubwo hari abatangiye gukeka ko ari umukino (prank) cyangwa uburyo bwo gukurura itangazamakuru (publicity stunt). Nyamara, uyu mukinnyi wa filime yemeza ko ikibazo cye gikomeye, ndetse ko yamaze gutanga ikirego muri RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku waba yinjiye muri konti zeza (E-mail) akazitwara.

Mu kiganiro aherutse gutanga kuri shene ye nshya yise Killaman Studio, Killaman yavuze ko ibyo ari guhura na byo bimugoye cyane, kuko YouTube yari imwe mu nzira zamufashaga gusakaza ibikorwa bye no gutanga umusanzu mu iterambere ry’inganda za sinema mu Rwanda.

Uyu mukinnyi wa filime kandi yari amaze iminsi agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho havugwaga ko yugarijwe n’ibibazo by’ubukene, ndetse ko ngo byatumye agurisha imodoka ye. Nubwo we atigeze abihakana cyangwa ngo abyemeze ku mugaragaro, ibi byatumye benshi bakomeza gukurikirana inkuru ye, ndetse bamwe banatekereza ko ibi byose byaba bifitanye isano.

Ubu Killaman arategereje icyemezo cya RIB kuri iki kibazo, mu gihe abakunzi be n’abakurikiranira hafi ibya sinema nyarwanda bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano w’abahanzi n’aba-YouTubers mu bijyanye no kurinda konti zabo kuri murandasi.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije umukinnyi mushya

Ibyo umukinnyi w’ikirangirire muri sinema Jack Chan yahishuye kuri AI yaje ashaje



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-22 16:52:51 CAT
Yasuwe: 221


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wa-Filime-Killaman-yitabaje-RIB.php