English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzikazi Spice Diana yanyomoje amakuru yavugaga ko yakoranye ubukwe n’Umugande.

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yamaganye amakuru amaze iminsi avugwa ko yashakanye n’Umugande w’umuherwe ufite abandi bagore babiri.

Iyi ni inkuru yavuzwe bwa mbere  n’umunyamakuru wo muri Uganda witwa ‘Kasuku’ uzwiho gukora inkuru zitariho ivumbi bituma abandi babisamira hejuru.

Mu kiganiro Kasuku yahaye Radiyo KFM, yavuze ko ubwo bukwe bwabereye i Paris mu Bufaransa mu mwaka washize, ndetse ko Diana yemeye kuba umugore wa Gatatu.

Yunzemo ko n’igitaramo Spice Diana yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki, uyu mugabo we yamuteye inkunga .

Kuri ubu Spice Diana yamaze gutera utwatsi aya makuru, avuga ko ari ibihuha abantu bakwirakwije bidafite aho bishingiye.

Yavuze ko atigeze ajya mu Bufaransa, bityo ko ari impamvu ndetse n’igihamya cy’uko ibivugwa ari ibihuha.



Izindi nkuru wasoma

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

FERWAFA yanyomoje amakuru y’ibihuha aherutse gutangazwa

Sinzi aho APR FC na Police FC zihagaze! - Afhamia Lotfi mu kiganiro n’itangazamakuru

Ntabwo ashoboye! Bumwe mu busesenguzi bw’abanyamakuru ba Siporo ku mutoza wa APR FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-29 14:11:20 CAT
Yasuwe: 431


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzikazi-Spice-Diana-yanyomoje-amakuru-yavugaga-ko-yakoranye-ubukwe-nUmugande.php