English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi T-Rock yasohoye indirimbo Itara nyuma y’imyaka ine awusubitse

 

Umuririmbyi Giraye Jean ukoresha izina rya T-Rock Johnny Boy cyangwa se Jonib mu muziki yasubiye mu nganzo nyuma y’imyaka abihagaritse kubera ishuri.

Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Nimba Padiri’ yanasubiranyemo na Bulldogg na ‘Mu Mutwe’ yakoranye na Bruce Melodie ubu yashyize hanze iyitwa ‘Itara’ ivuga ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Muri iyi ndirimbo nshya aba yishyize mu mwanya w’umuntu utabona kuva yavuka wifuza kubona ibintu bitandukanye yumva ko bibaho gusa ariko ataragize amahirwe yo kubibona.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyo ndirimbo ari yo yahisemo gushyira hanze kuko ariyo yamuje hafi kurusha izindi zose.

Ati “ Natekereje ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abandi bantu bose bafite ibibazo bitandukanye mu buzima bwabo bakeneye kubona umucyo. Sinavuga neza aho kuyihimba byavuye gusa kera nkiri umwana muto twari duturanye n’umuntu utabona. Naramukundaga cyane kuko yagiraga umutima mwiza cyane. Igihe cyose nkitangira ubuhanzi numvaga ngomba kuzakora indirimbo ku buzima bwe.”

Akomeza avuga ko ari inkuru mpamo y’ibiba mu buzima bwa buri munsi.
Uyu musore yabajijwe impamvu yari yaratumye ahagarika umuziki avuga ko yari amaze iminsi ari kwiga ariko ubu asa nk’ubohotse ho gato.

Ati “Nari maze imyaka ine ntakora umuziki ariko ubu ndagarutse.”
T-Rock Johnny Boy cyangwa se Jonib afite imyaka 26. Yatangiye umuziki mu 2014. Mu ndirimbo yakoze harimo ‘Mu mutwe’ yakoranye na Bruce Melodie , ‘Zanirindi’ ‘Ku izima’, ‘Amerika’, ‘Nimba Padiri’ yasubiranyemo na Bulldogg n’izindi.

 



Izindi nkuru wasoma

Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho

Rubavu: Imiryango 120 yahawe ubwiherero bugezweho n’ubukarabiro nyuma y’ingaruka z’ibiza



Author: Chief Editor Published: 2021-04-27 08:44:13 CAT
Yasuwe: 1000


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-TRock-yasohoye-indirimbo-Itara-nyuma-yimyaka-ine-awusubitse.php