English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Dr Jose Chameleone afite igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali.

Icyamamare mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi ku mazina na Dr Jose Chameleone, yashyize atangaza itariki y’igitaramo afite mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri agiteguza.

Mu 2022, nibwo Chamelepne yari yatangaje ko afite igitaramo i Kigali, ariko yirinda kuvuga itariki, kugera ubwo abantu bategereje umwaka umwe urashira undi urataha.

Gusa kuri iyi nshuro yasohoye ifishi igaragaza ko azataramira muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2025 akazaba ari igitarmo yiteguriye ku giti cye.

Jose Chameleone azaba agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu, dore ko yahaherukaga mu 2018 ubwo yari aje mu gitaranmo cyo kumurika album ya Deej Pius yise ‘Iwacu’ yamurikiwe muri Caamp Kigali.



Izindi nkuru wasoma

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Ni iki gituma abakobwa bamwe bashimishwa n’abasore batabafiteho gahunda yo kubarongora?

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Umuziki, urukundo n’imibanire: Ibyo Gyakie, Chameleone na Bien Aime bavuze

Byemejwe ko Joseph Kabila wayoboye Congo yageze mu bice bigenzurwa na M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-08 11:17:22 CAT
Yasuwe: 309


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Dr-Jose-Chameleone-afite-igitaramo-cyimbaturamugabo-i-Kigali.php