English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko ikamyo ya SHACMAN yasize urupfu n’akaduruvayo mu gace kazwiho urujya n’uruza i Rusizi

Mu masaha ya saa saba n’igice z’amanywa ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2025, ahazwi nko ku isoko rya Nyabihanga mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, habereye impanuka y’akababaro yatewe n’akamyo yo mu bwoko bwa SHACMAN ifite pulake RAH 617H, yavaga Kamembe yerekeza Bugarama, maze igonga umunyonzi Niyonzima Elisa w’imyaka 22 agahita ahasiga ubuzima.

Abari aho bavuga ko iyo kamyo yamanukanye umuvuduko mwinshi udasanzwe, igonga uwo musore wari uvuye kurangura ibicuruzwa i Mushaka, abijyanye ku mucuruzi wo mu Kagari ka Murya, mu Murenge wa Nzahaha.

Mukarugwiza Consolée, umwe mu babonye iyi mpanuka, yagize ati: “Umunyegare yari imbere yayo, ikamyo iramugonga amagara ahita amushirana. Hari abantu benshi bahacururiza imbuto, amagare na moto ziparitse, bamwe bahise biruka ubwo babonaga ikamyo igonga.”

Iyo kamyo yakomeje urugomo igonga moto yari iparitse, nyirayo arasimbuka ku bw’amahirwe, yanagonze kandi Coaster itarimo abagenzi. Yangije igice cy’imbere cy’iyo Coaster ndetse na moto, maze ihita ihagarara.

Igitangaje, nk’uko byatangajwe na Mukarugwiza, ni uko umushoferi yahise avamo ariruka arabura, asiga ibyangiritse n’umurambo w’uwaguye mu mpanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko abaturage batangiye kubona iyo modoka yihuta cyane ubwo yari igeze ku isoko rya Ruzeneko.

Ati: “Icyagaragaraga ni uko umushoferi yari atwawe no kugenda vuba cyane. Nyir’imodoka yaje amaze kubimenya, na Polisi yihutira kuhagera, umurambo ujyanywe ku bitaro bya Gihundwe.”

Yakomeje asaba ko hashyirwa ibyapa bigabanya umuvuduko cyangwa ibindi bikoresho byafasha kugabanya izi mpanuka zihema ubuzima, kuko ako gace kazwiho urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’imodoka n’umuvuduko mwinshi.

Ati: “Tuributsa abashoferi ko imodoka nini atari urwitwazo rwo kudakurikiza amategeko. Umutekano wo mu muhanda ni inshingano ya buri wese.”

Inkuru dukesha Imvaho Nshya



Izindi nkuru wasoma

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

Yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore wapfiriye iwe mu buryo butavugwaho rumwe

Uko ikamyo ya SHACMAN yasize urupfu n’akaduruvayo mu gace kazwiho urujya n’uruza i Rusizi

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

Kamonyi: Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe n’umugore we amukatishije nanjoro mu ijosi



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-28 11:25:18 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-ikamyo-ya-SHACMAN-yasize-urupfu-nakaduruvayo-mu-gace-kazwiho-urujya-nuruza-i-Rusizi.php