Uko ikamyo ya SHACMAN yasize urupfu n’akaduruvayo mu gace kazwiho urujya n’uruza i Rusizi
Mu masaha ya saa saba n’igice z’amanywa ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2025, ahazwi nko ku isoko rya Nyabihanga mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, habereye impanuka y’akababaro yatewe n’akamyo yo mu bwoko bwa SHACMAN ifite pulake RAH 617H, yavaga Kamembe yerekeza Bugarama, maze igonga umunyonzi Niyonzima Elisa w’imyaka 22 agahita ahasiga ubuzima.
Abari aho bavuga ko iyo kamyo yamanukanye umuvuduko mwinshi udasanzwe, igonga uwo musore wari uvuye kurangura ibicuruzwa i Mushaka, abijyanye ku mucuruzi wo mu Kagari ka Murya, mu Murenge wa Nzahaha.
Mukarugwiza Consolée, umwe mu babonye iyi mpanuka, yagize ati: “Umunyegare yari imbere yayo, ikamyo iramugonga amagara ahita amushirana. Hari abantu benshi bahacururiza imbuto, amagare na moto ziparitse, bamwe bahise biruka ubwo babonaga ikamyo igonga.”
Iyo kamyo yakomeje urugomo igonga moto yari iparitse, nyirayo arasimbuka ku bw’amahirwe, yanagonze kandi Coaster itarimo abagenzi. Yangije igice cy’imbere cy’iyo Coaster ndetse na moto, maze ihita ihagarara.
Igitangaje, nk’uko byatangajwe na Mukarugwiza, ni uko umushoferi yahise avamo ariruka arabura, asiga ibyangiritse n’umurambo w’uwaguye mu mpanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko abaturage batangiye kubona iyo modoka yihuta cyane ubwo yari igeze ku isoko rya Ruzeneko.
Ati: “Icyagaragaraga ni uko umushoferi yari atwawe no kugenda vuba cyane. Nyir’imodoka yaje amaze kubimenya, na Polisi yihutira kuhagera, umurambo ujyanywe ku bitaro bya Gihundwe.”
Yakomeje asaba ko hashyirwa ibyapa bigabanya umuvuduko cyangwa ibindi bikoresho byafasha kugabanya izi mpanuka zihema ubuzima, kuko ako gace kazwiho urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’imodoka n’umuvuduko mwinshi.
Ati: “Tuributsa abashoferi ko imodoka nini atari urwitwazo rwo kudakurikiza amategeko. Umutekano wo mu muhanda ni inshingano ya buri wese.”
Inkuru dukesha Imvaho Nshya
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show