English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Taniya Muvunyi yashyize hanze amafoto ahamya urwo akunda umuzamu wa APR FC


Ijambonews. 2020-08-22 15:20:43

Muvunyi Tania abinyujije kuri Instagram, yahimije urwo akunda umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar aho yavuze ko ari ingenzi kuri we.

Mu mpera z’Ugushyingo 2019 ni bwo byamenyekanye ko aba bombi bari mu rukundo, aho buri ruhande rutigeze rurya iminwa ubwo babazwaga icyo umwe yaba yarakundiye undi.

Rwabugiri yagize ati“ ni umuntu utuje, wakugira inama, areba kure iyo muganiriye wumva afite intumbero nziza, ntahubuka kandi ikirenzeho afite n’urukundo" Tania we yagize ati“ ni umuntu ureba kure, ni umuntu ungira inama, amfasha mu bintu byinshi kandi areba kure.”

Uyu mukobwa yongeye gusa n’uwibutsa abantu urukundo afitanye n’uyu munyezamu binyuze ku ifoto yashyize kuri Instagram aba bombi basomana yanditsemo ngo “Uri uw’ingenzi’ Iyi foto ikaba yari ikozwe mu buryo bw’amashusho, aho yayikoze yifashashishije amajwi y’indirimbo Dis Love ya Dj Spinall, afatanyije Tiwa Savage na Wizkid.

Ifoto ya Taniya na Omar basomana, bishimangira umubano wabo

 



Izindi nkuru wasoma

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?

Ndabakunda nubwo ibihe bihinduka! - Ayabonga yahaye ubutumwa bukakaye Aba-Rayon

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Ngororero: TTC Muramba yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda (Amafoto)

Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto



Author: Ijambonews Published: 2020-08-22 15:20:43 CAT
Yasuwe: 1407


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Taniya-Muvunyi-yashyize-hanze-amafoto-ahamya-utwo-akunda-umuzamu-wa-APR-FC.php