English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Tanasha yatangaje ko we na Diamond bahisemo kongera kwiyunga


Ijambonews. 2020-06-03 08:23:28

Tanasha Donna wahoze ari umukunzi w'icyamamare mu muziki wa Tanzania Diamond Platnumz, yatangaje ko nyuma y'igihe gito bamaze batandukanye ubu bongeye kwihuza.

Uyu mukobwa yavuze ko ku nyungu z’umwana w’umuhungu babyaranye,  bashyize ku ruhande uburakari umwe afitiye undi batangira gutegura ejo hazaza ha Naseeb Jr. Mu Kwakira 2019 ni bwo Diamond na Tanasha bari bamaze igihe bakundana bibarutse umwana w’umuhungu, abantu bari bazi ko bazanabana ariko baje gutungurwa n’uko baje gutandukana.

Muri Werurwe 2020, baje gutandukana ndetse Tanasha yumvikana mu bitangazamakuru avuga amagambo akomeye kuri Diamond, avuga ko yamuhemukiye, ari umuhehesi n’ibindi.

Nk’uko uyu mukobwa yabitangarije Radio Citizens yo muri Kenya, yavuze ko ubu hagati ye na se w’umwana we nta kibazo gihari, bakaba barahisemo gushyira uburakari ku ruhande ku bw’inyungu z’umwana wa bo.

Yagize ati“njye na papa w’umuhungu wanjye tumeze neza, turavugana ntabwo tukiri abanzi , tumeze neza, turavugana ku bw’umuhungu wacu, ndamwubaha cyane.”

Muri Mata 2020, Tanasha yatangaje ko atifuza ko umwana we yakura adafite se, akaba ari na yo mpamvu yagerageje kurwana ku mubano we na Diamond ariko bikarangira byanze kuko Diamond we yasaga n’aho atabyitayeho.

Tanasha na Diamond biyemeje gufatanya kurira umwana wabo



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira

DRC yatangaje ko itishimiye uruzinduko rwakozwe n’abahagarariye Urwego rw’Akarere

Uko umugeni yibarutse ku munsi w’ubukwe bwe: Ibyakurikiyeho byatangaje benshi i Shangi

Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz



Author: Ijambonews Published: 2020-06-03 08:23:28 CAT
Yasuwe: 1182


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Tanasha-yatangaje-ko-we-na-Diamond-nahisemo-kongera-kwiyunga.php