English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Snoop Dogg agiye gushyingira umukobwa umwe rukumbi yabyaye

 

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Snoop Dogg witegura gushyingira Cori Broadus wamenyakenya nka Cori B, wamaze kwambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Cori B. w’imyaka 23 yambitswe impeta na Wayne Deuce bamaze igihe bakundana.

Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga yaba iya Snoop Dogg cyangwa umugore we Shante Broadus bamaranye imyaka 25, bagaragaje ko bashimishijwe cyane no kuba umukobwa wabo yitegura kurushinga.

Mu butumwa bahuriyeho bagize bati “Igikomangomakazi yabonye Igikomangoma cye! Turakwishimiye mutima, urakaza neza Mukwe wacu.”

Uretse ababyeyi ba Cori B. bagaragaje ko bishimiye aba bana bagiye kurushinga, nabo ubwabo ntibahishe amarangamutima yabo.

Wyne yagize ati “Ntabwo ari njye uzarota ku mazina yawe hiyongereyeho iryanjye!”

Cori B. mu 2021 yagiye kuri Instagram ye ahishura uko amaze igihe ahura n’ingaruka z’agahinda gakabije yagize kari kagiye gutuma yiyahura.

Icyo gihe abiganjemo abafana ba se umubyara bibasiye Wayne Deuce bari bamaze igihe bakundana bamushinja gukundira uyu mukobwa ko afite Se w’icyamamare bityo ntamugaragarize urukundo rwa nyarwo.

Ni amagambo yacubijwe n’uyu mukobwa wahakanye ibyavugwaga ahamya ko we n’umukunzi we bakundana uruzira uburyarya bityo ko nta wukwiye kubyitiranya.

Cori B. ni we mukobwa rukumbi Snoop Dogg yabyaye mu bana bane afitanye na Shante Broadus, uyu mukobwa akaba yaragerageje kuririmba abishyigikiwemo na Se umubyara, icyakora ntabwo byaje kumuhira.

Yanditswe na Yves Iyaremye



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Angell Mutoni agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania

Muyiwa Awoniyi agiye guhangana n’abibasira Tems, Omah Lay na Lekan

Wizkid na Tyla bagiye guhurira mu ndirimbo y’amateka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-27 08:27:13 CAT
Yasuwe: 496


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Snoop-Dogg-agiye-gushyingira-umukobwa-umwe-rukumbi-yabyaye.php