English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Abahanzi bakoze cyane  mu myaka 3 ishize bagiye guhembwa

Ikigo gifasha urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle ,akarere ka Rubavu na sosiyete Future  Novelt  Company  bagiye guhemba abahanzi bahize  abandi mu karere ka Rubavu gusa mu myaka itatu ishize, binyuze mu irushanwa ryiswe Rubavu Music Award and Talent Detection.

Iki ni kimwe mu bikorwa akarere ka Rubavu gashoramo ingengo y'imari ikanyuzwa muri Vision Jeunesse Nouvelle isanzwe ifite ibikorwa remezo bifasha abanyempano.

Ruterana Freddy uyobora Future Novelt ufashe Indangururamajwi na Fr Ringuyeneza Vital uyobora VJN basobanura gahunda za Rubavu Award

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Mata 2025 ku kicaro gikuru cya Vision Jeunesse Nouvelle abateguye aya marushanwa bavuze ko gutoranya abanyempano bizahera hasi mu tugari n'imirenge kugera ku karere.

Abateguye aya marushanwa bavuze kandi ko ijwi ry'abanyamakuru ku bijyanye n' ibyiciro by'abahanzi rizaba rifite 50% indi isigaye itangwe n’abakunzi babo bazatora binyuze ku rubuga rwa Vision Jeunesse Nouvelle.

Rubavu Music Award and Talent Detection igamije guteza imbere urubyiruko no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe ku Bangavu.

Ruterana Freddy umuyobozi mukuru wa Future Novelty Company aganira n’ikinyamakuru Ijambo yagize ati:”twateguye aya marushanwa mu rwego rwo kongera kuzura imyidagaduro no gufasha abahanzi kongera gushyuha kuko urebye usanga igisate cy’imyidagaduro cyane mu bahanzi muri Rubavu cyari gikomeje gukonja.”

Bimwe mu byiciro bizahembwa

Bimwe by byiciro bizahembwa nubwo ubuyobozi bwirinze gutangaza uko ibihembo bizaba bingana harimo Umuhanzi mwiza w'umugabo n'umugore,itsinda ryitwaye neza,indirimbo y' umwaka,Indirimbo y'amashusho nziza,ifoto nziza,ndetse hazahembwa n'uhiga abandi mu kuvanga imiziki.

Fr Ringuyeneza Vital uyobora VJN agaruka ku mpamvu yatumye nk’abashoramari mu mpano bakanguka ari uko icyerekezo mu mpano z’I Rubavu cyari gikomeje kujya aharindimuka.

Agira ati:”Rubavu yahoze yitwa Brezil y’I Rwanda yari yihagazeho mu mupira,abahanzi bakomeye mu gihugu baturuka Rubavu,impano nshya mu byiciro byose ziva Rubavu ariko ibyo twasanze bikomeje kujya ahantu habi,turahagobotse ngo abahanzi bagaragaze impano, zimenyekane ,zitangire kubyara inyungu twongere twisubize icyubahiro.”

Abateguye iki gikorwa bavuze ko mu gutoranya hazibandwa ku bihangano bifite Impinduka,umwimerere n'uburyo ibihangano bikoze.

Biteganyijwe ko kuwa 3 Gicurasi 2025 abanyamakuru bo mu Rwanda mu gisate cy'imyidagaduro bazahabwa uburyo bwo gutora kuko bafite amajwi 50%.

Ruterana Fred umwe mu bateguye iki gikorwa yatangarije umunyamakuru w'Ijambo ko ku bijyanye no kuvumbura impano bateganya kuzishakira mu Kinamico,Ubusizi,Ubugeni,kubyina gakondo ndetse n'injyana zigezweho(Modern Dance).

Abazatsinda muri aya marushanwa biteganyijwe ko bazamenyekanira mu gitaramo cy'imbaturamugabo kizaba kuwa 17 Gicurasi 2025.

Abanyamakuru n'abateguye Award

Fr Ringuyeneza VItal agaruka ku mwihariko wa Rubavu Award



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Abahanzi bakoze cyane mu myaka 3 ishize bagiye guhembwa

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-28 10:34:06 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuAbahanzi-bakoze-cyane--mu-myaka-3-ishize-bagiye-guhembwa.php