English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Iminsi 2 irenga lodge icumbikiye umurambo: Ese hari uburangare cyangwa amaraso yamenwe?

Mu gihe amahoteli n’amacumbi bigomba kuba ibisubizo ku bashaka kuruhuka cyangwa kugenda, mu Karere ka Rubavu ho byabaye isoko y’amayobera n’impungenge. Mpongo Dieudonné, umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe ari umurambo mu cyumba cy’amacumbi nyuma yo kumaramo iminsi ibiri yarapfuye, nta n’umwe mu bayobozi cyangwa abakozi b’iyo lodge ubyitayeho.

Ni inkuru yasakaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ahagana saa 15h30’, ubwo abakozi b’iyo nzu y’amacumbi iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi, bafunguraga icyumba yararagamo bakahasanga umurambo.

Abaturage bari benshi ahabereye ibi nkuko ijambo.net yabyiboneye, buri wese afite uko abyumva. Amakuru y’ibanze yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, aho Meya Mulindwa Prosper yavuze ko Mpongo yari amaze iminsi ibiri atagaragara kuva ku wa 5 Gicurasi, nyamara nta n’umwe wigeze akurikirana aho yaba ari.

Aganira na IGIHE yagize ati “Tubifata nk’uburangare bukabije. Umuntu ntiyamara iminsi ibiri mu cyumba cy’amacumbi, abayobozi b’iyo nzu nta n’ugira amakenga ngo amenye uko amerewe. Ibi bigomba guhinduka.”

Mpongo bivugwa ko yinjiye muri iyo lodge tariki ya 30 Mata, ariko kuva tariki 5 Gicurasi ntawe wongeye kumubona. Byabaye ngombwa ko bakoresha urufunguzo rw’inyongera kugira ngo binjire aho yararaga ariko bagasanga yarapfuye.

Nyiri lodge yavuze ko amakuru yose yayashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kandi ko atemerewe gutanga andi makuru mu gihe iperereza rikibura ibisubizo.

Ese koko nta bimenyetso byagaragazaga ko hari ikitagenda? Ni iki cyishe Mpongo mu ibanga rikomeye?

Ubuyobozi b’Akarere buvuga ko hakenewe ingamba zihamye, zirimo gukurikirana ubuzima n’imibereho y’abacumbika, cyane cyane abo bamara igihe barimo bonyine.

Umurambo wa Mpongo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi. Iperereza riracyakomeje.

Ibi bibaye mu gihe hari n’urundi rupfu nk’uru rwaherukaga muri Rubavu tariki ya 4 Kanama 2022, aho umugabo w’imyaka 62 yasanzwe yapfiriye mu cyumba cy’amacumbi cy’akabari kazwi nka Kwetu Bar.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

M23 yakuye Intumwa i Doha, Sudan mu marira n’amaraso, abo DRC yihanangirije (Avugwa mu karere)

Muhanga: Uko Umuyobozi w’Ishuri Afunzwe Iminsi 30 Akekwaho Ibyaha Bishingiye ku Gitsina

Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 08:50:23 CAT
Yasuwe: 186


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Iminsi-2-irenga-lodge-icumbikiye-umurambo-Ese-hari-uburangare-cyangwa-amaraso-yamenwe.php