Rubavu: Abasaza n'abakecuru 543 basoje amasomo yo kwiga gusoma no kwandika
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu Harerimana Blaise aha impmyabushobozi abarangije kwiga gusoma no kwandika
Abageze mu za bukuru 543 bo mu Murenge wa Rubavu,Akarere ka Rubavu bize gusoma no kwandika bahawe impamyabushobozi.
Ni igikorwa bishimiye bavuga ko bigiye kubafasha kujijuka no kwiteza imbere kuko ngo hari ibyo batageragaho bitewe no kutamenya gusoma no kwandika..
Umwe mu basoje aya masomo avuga ko bwambere ajya kwiyandikisha yumvaga atewe ipfunwe no kwiga mu gihe ari kwigisha abana be ariko ibyo yaje kubirenga asobanukirwa ko biteye ipfunwe gusomesha buri kantu kose cyangwa kwandikisha ibintu Kandi ari mu gihugu gitanga amahirwe yo kwiga kuri buri wese hatitawe ku myaka afite.
Ati" Mu Rwanda turagenda dutera imbere ku buryo utazi gusoma cyangwa kwandika bikugora kubaho haba kureba ibyangombwa,kwandika amasezerano amwe namwe y'ubugure yewe no gusoma ibyapa bikuyobora aho Ugana."
Akomeza avuga ko kubaho utazi gusoma no kwandika mu Rwanda ari ukubara nabi kuko amahirwe arahari kuri buri wese ubikeneye hatitawe ku bumuga cyangwa ku myaka afite.
Na ho undi mubyeyi ubyaye kane Ati " Nyuma yo kumenya agaciro ko kuba Uzi gusoma no kwandika nafashe icyemezo cyo kwiga ndetse abana banjye nabo bava ku ishuri tukigana dusubiramo none ubu mpawe icyangombwa kigaragaza ko nzi gusoma no kwandika nkuko biri. Ndakangurira buri mu turage uko yaba angana kose kwitabira kwiga kuko nta n'umwe uhejwe."
Nkuko Harerimana Emmanuel Blaise, umunyamabanga nshingwabukorwa w'umurenge wa Rubavu yabitangarije ijambo.net yavuze ko aba Ari abaturage bo mutugari twose uko ari turindwi tugize uyu murenge bahawe uburezi muri gahunda ya Leta y'uburezi kuri bose ahamya ko babitezeho umusaruro.
Ati" Burya kugira umuturage usobanutse ntako bisa!"
Gahunda zose za Leta kuzubahiriza biba byoroshye kuko imyumvire na yo iba yarazamutse ku rundi rwego.
Ikindi kandi iyo azi gusoma biramworohera mubuzima bisanzwe nko gusoma haba ibitabo by'ubwenge, gusoma za Telefoni zabo doreko n'ibyangombwa byinshi bisigaye bitangirwa kuri za Telefoni ndetse n'ibindi."
Ibi birori byo gusoza aya masomo bibaye nyuma y'amezi atandatu bayahabwa n'abarimu 22 ku bufatanye n'abayobozi b'amadini akorera mu murenge wa Rubavu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show