English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga ku mvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika no kwirinda gukwirakwiza amagambo agoreka ukuri kuri Jenoside.

Mu butumwa RIB yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, bwibanda ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasabye abantu bose gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubahiriza amategeko n’ukuri ku byabaye.

RIB yagize iti: "Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kuyobya rubanda nko kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

RIB kandi yibukije ko ibikorwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana, gupfobya, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byayo, binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kandi bigomba kwamaganwa.

Ikindi ni uko RIB yagarutse ku bikorwa bigayitse bigamije guhohotera abarokotse Jenoside, birimo kwangiza imitungo yabo, konona urwibutso rwa Jenoside cyangwa kubasubiza mu bihe bibabaje banyuzemo.

Yakomeje igira iti: “Twamaganye imigirire irimo gutema amatungo, imyaka, kwangiza umutungo w’uwacitse ku icumu, kuzimiza cyangwa konona ibirango bigaragaza Jenoside, imvugo zo gusesereza abarokotse n’izikurura amacakubiri.”

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi 100 yo kwibuka, RIB isaba buri wese gukomeza kubahiriza amategeko, kurangwa n’ubupfura no gutanga umusanzu mu kurinda ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Justin Bieber yavuze kuri Lil Wayne

M23 yakuye Intumwa i Doha, Sudan mu marira n’amaraso, abo DRC yihanangirije (Avugwa mu karere)

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York

Ibyo umukinnyi w’ikirangirire muri sinema Jack Chan yahishuye kuri AI yaje ashaje



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-07 08:45:03 CAT
Yasuwe: 112


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yihanangirije-abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-ku-mvugo-zigoreka-ukuri-kuri-Jenoside.php