English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yateye utwatsi icyifuzo cya Burna Boy

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yateye utwatsi icyifuzo cya Burna Boy cyo gutaramirayo ku ubuntu. Ni nyuma y’uko uwo muhanzi ukunzwe yari yifuje kuhakorera igitaramo k ubuntu muri uyu mwaka. Perezida Ibrahim yasobanuye ko igihugu cye muri ibi bihe kidakeneye ibirangaza abaturage.

Burna Boy yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati ‘’Niba bishoboka ndifuza gukora igitaramo cy’ubuntu muri Burkina Faso uyu mwaka. Imana ibimfashemo!”

Truligram yanditse ko perezida Ibrahim yasobanuye ko abaturage be badakeneye ibibarangaza muri ibi bihe.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-29 12:18:08 CAT
Yasuwe: 383


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Burkina-Faso-Ibrahim-Traore-yateye-utwatsi-icyifuzo-cya-Burna-Boy.php