English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Amerika yatangaje ko azagirana ikiganiro kuri telefone na Vladimir Putin

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko azagirana ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho bazaganira ku guhagarika intambara muri Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi.

Ni mu gihe ku wa 17 Gicurasi 2025, Perezida Trump akoresheje urubuga yashinze rwa Truth Socials, yatangaje ko iki kiganiro cyo kuri telephone kizaba ku wa 19 Gicurasi 2025.

Trump yavuze ko yizeye ko uwo munsi uzaba uw’umusaruro, ndetse ko amasezerano yo guhagarika intambara ashobora kugerwaho.

Perezida Trump kandi yakomeje avuga ko namara kuganira na Putin, ateganya kuganira na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu biri mu muryango wa NATO.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze  ko Trump na Zelensky bari gutegura iki kiganiro, gusa yirinda gutangaza byinshi bizagarukwaho.

Ni ibiganiro bigeye kuba mu gihe Trump yari aherutse gutangaza ko afite umubano mwiza na Putin, kandi yiteguye guhura na we igihe cyose byashoboka.

Ukraine n’u Burusiya  biherutse kohereza intumwa ziherutse guhurira i Istanbul muri Turikiya, aho impande zombi zemeranyije guhererekanya imfungwa 1000 kuri buri ruhande, no gukomeza ibiganiro nibamara gutegura imishinga y’amasezerano yo guhagarika intambara.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

U Rwanda na Amerika Basuzumye uko Bakomeza ubufatanye mu By’Ingabo

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-18 13:50:55 CAT
Yasuwe: 235


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Amerika-yatangaje-ko-azagirana-ikiganiro-kuri-telefone-na-Vladimir-Putin.php