English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y’imyaka 62 yaraburiwe irengero yasanzwe ari muzima

Nyuma y’imyaka 62 aburiwe irengero, Audrey Backeberg, umugore wo muri Leta ya Wisconsin, yabonetse ari muzima, akaba aherereye hanze y’iyo Leta. Yari afite imyaka 20 ubwo yaherukaga kugaragara ku wa 7 Nyakanga 1962, ubwo yavaga iwabo i Reedsburg ajyanye n’umukobwa wabafashaga mu rugo, berekeza i Madison mbere yo gufata bisi ya Greyhound bajya i Indianapolis.

Uyu mukobwa bari kumwe yavuze ko Backeberg yamusize aho bisi yabasize, hanyuma ntiyongera kumuca iryera.

Byaje guhinduka uyu mwaka ubwo umupolisi Isaac Hanson, abifashijwemo na konti ya mushiki wa Backeberg kuri ancestry.com, yashoboye kumenya aho uwo mugore ashobora kuba aba. Polisi yaho yahise ijya aho bavugwaga, bamusanga ari muzima kandi ameze neza.

Hanson yavuze ko impamvu Backeberg yahisemo guhunga bishobora kuba byaratewe n’uko yari mu mubano mubi w’akarengane. Yavuze ati: “Yumvikanaga yishimye, nta kwicuza kugaragaraho.”

Polisi yashimiye ubufatanye bw’abagenzacyaha b’iki gihe n’ababayeho mu bihe byashize, bavuga ko kongera kubona Backeberg ari intambwe ikomeye mu kugarura ukuri ku byari byarabayemo urujijo mu myaka 62 ishize.



Izindi nkuru wasoma

Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho

Rubavu: Imiryango 120 yahawe ubwiherero bugezweho n’ubukarabiro nyuma y’ingaruka z’ibiza

RDC: Inyeshyamba za M23 zigaruriye Luke na Katobotobo nyuma y’iminsi 3 hasinywe amasezerano y’am



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-05 14:44:06 CAT
Yasuwe: 304


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yimyaka-62-yaraburiwe-irengero-yasanzwe-ari-muzima.php