English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Mike Kayihura, umuhanzi ukomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Sabrina” yakoranye na Kivumbi King na Dany Beats, “Jaribu,” “Tuza,” “Zuba,” na “Anytime,” yatangaje ko afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Kigali In The Morning cyabereye kuri Radio Royal FM, aho yari atumiyemo umunyamakuru mu gace ka Friday Office Party. Aha, yavuze ko akunda cyane umukino w’umupira w’amaguru ndetse ko ari umufana ukomeye wa Arsenal. Yongeyeho ko afite inzozi zo kuzaba umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru mu gihe kizaza.

Mike kandi yavuze ko ubuhanga bwe mu gucuranga ibikoresho bya muzika nka Piano bushingiye ku buzima bwe bwabereye mu rusengero, aho yagiriye amahirwe yo kwiga muzika kuva mu bwana bwe.



Izindi nkuru wasoma

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Ni iki gituma abakobwa bamwe bashimishwa n’abasore batabafiteho gahunda yo kubarongora?

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Rwanda Premier League: Byaba bigiye kuba amahirwe kuri bamwe mu bakinnyi bahawe ibihembo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-07 16:41:41 CAT
Yasuwe: 257


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntibisazwe-Umuhanzi-Mike-Kayihura-afite-inzozi-zo-kuba-umutoza-wumupira-wamaguru.php