English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ni iki cyabaye ku itariki ya 27 Mata cyatumye RGB ihagarika amasengesho abera mu Ruhango

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo amasengesho yabaga buri kwezi n’ayarangwaga n’umwihariko ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, nyuma y’aho habereye umubyigano ukomeye mu masengesho aheruka, ukaviramo bamwe gukomereka.

Iri hagarikwa ryatangajwe binyuze mu ibaruwa RGB yandikiye Musenyeri Dr Ntivuguruzwa Balthazar, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, tariki ya 17 Gicurasi 2025. Muri iyi baruwa, RGB ivuga ko amasengesho yabaga ahitwa ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe atari yujuje ibisabwa mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze ry’abahagana.

RGB ivuga ko yibanze cyane ku masengesho yabaye ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025, aho habaye umuvundo w’abantu benshi bitabiriye, bigateza impanuka yakomerekeyemo bamwe.

Mu nyandiko yasinywe n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, hagaragaramo ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda ubuzima bw’abitabira ibi bikorwa by’iyobokamana, cyane ko imiterere y’aho amasengesho abera itarorohereza gucunga umutekano w’abantu benshi.

RGB ivuga ko aya masengesho azongera gusubukurwa ari uko hashyizweho ingamba zihamye zituma hadakomeza kuba ibibazo bishobora gushyira abitabira mu kaga.

Uru rwego rwanibukije ko mu igenzura rwakoze mu mwaka ushize, rwasanze insengero n’ahandi hasengerwa bigera ku bihumbi 14, aho 70% byabyo bitujuje ibisabwa, byinshi muri byo bikaba byarahagaritswe by’agateganyo.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro

RDC: Sena yambuye Kabila ubudahangarwa ngo akurikiranwe mu butabera



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 08:36:33 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ni-iki-cyabaye-ku-itariki-ya-27-Mata-cyatumye-RGB-ihagarika-amasengesho-abera-mu-Ruhango.php