Ni iki cyabaye ku itariki ya 27 Mata cyatumye RGB ihagarika amasengesho abera mu Ruhango
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo amasengesho yabaga buri kwezi n’ayarangwaga n’umwihariko ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, nyuma y’aho habereye umubyigano ukomeye mu masengesho aheruka, ukaviramo bamwe gukomereka.
Iri hagarikwa ryatangajwe binyuze mu ibaruwa RGB yandikiye Musenyeri Dr Ntivuguruzwa Balthazar, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, tariki ya 17 Gicurasi 2025. Muri iyi baruwa, RGB ivuga ko amasengesho yabaga ahitwa ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe atari yujuje ibisabwa mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze ry’abahagana.
RGB ivuga ko yibanze cyane ku masengesho yabaye ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025, aho habaye umuvundo w’abantu benshi bitabiriye, bigateza impanuka yakomerekeyemo bamwe.
Mu nyandiko yasinywe n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, hagaragaramo ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda ubuzima bw’abitabira ibi bikorwa by’iyobokamana, cyane ko imiterere y’aho amasengesho abera itarorohereza gucunga umutekano w’abantu benshi.
RGB ivuga ko aya masengesho azongera gusubukurwa ari uko hashyizweho ingamba zihamye zituma hadakomeza kuba ibibazo bishobora gushyira abitabira mu kaga.
Uru rwego rwanibukije ko mu igenzura rwakoze mu mwaka ushize, rwasanze insengero n’ahandi hasengerwa bigera ku bihumbi 14, aho 70% byabyo bitujuje ibisabwa, byinshi muri byo bikaba byarahagaritswe by’agateganyo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show