English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDC: Sena yambuye Kabila ubudahangarwa ngo akurikiranwe mu butabera

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’imyaka 18, yambuwe ubudahangarwa na Sena y’icyo gihugu, mu cyemezo gishobora kumushyira imbere y’ubutabera bwa gisirikare.

Ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Abasenateri 88 batoye bashyigikira icyifuzo cyo kumwambura ubudahangarwa, batanu baracyanga, naho amajwi atatu aba impfabusa. Ibi byabaye nyuma y’uko Komisiyo idasanzwe ya Sena ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru bwa gisirikare isabye ko Kabila akurwaho uburinzi yari afite nka Senateri uhoraho.

Ibi byakurikiye ibaruwa yandikiwe Kabila tariki ya 19 Gicurasi 2025 na Perezida wa Sena Michel Sama Lukonde, imutumira ngo aze kwisobanura ku byaha ashinjwa, ariko ntiyitaba iyo nama yaberaga mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.

Ubu butumwa buvuga ko "Komisiyo ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha yiteguye kumva dosiye ijyanye no gukuraho ubudahangarwa bwe."

Kabila, wavuye ku butegetsi mu 2019, amaze igihe kinini atavugwaho rumwe n’ubutegetsi buriho. Guhera mu 2023, yatangiye kwibasirwa, ndetse mu mpera z’uwo mwaka ahungira muri Afurika y’Epfo. Ibyaha ashinjwa birimo ibyo gukorana n’umutwe wa AFC/M23, cyane cyane nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Mujyi wa Goma muri Mata 2025, uri mu maboko y’uwo mutwe.

Ubutabera bwa gisirikare burateganya kumukurikirana ku byaha byafashwe nk’ibihungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?

Arsenal FC ishaka gukora mu jisho Manchester City, Real Madrid yerekeje amaso muri Portugal!

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Byemejwe ko Joseph Kabila wayoboye Congo yageze mu bice bigenzurwa na M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-23 09:13:16 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDC-Sena-yambuye-Kabila-ubudahangarwa-ngo-akurikiranwe-mu-butabera.php