RDC: Sena yambuye Kabila ubudahangarwa ngo akurikiranwe mu butabera
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’imyaka 18, yambuwe ubudahangarwa na Sena y’icyo gihugu, mu cyemezo gishobora kumushyira imbere y’ubutabera bwa gisirikare.
Ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Abasenateri 88 batoye bashyigikira icyifuzo cyo kumwambura ubudahangarwa, batanu baracyanga, naho amajwi atatu aba impfabusa. Ibi byabaye nyuma y’uko Komisiyo idasanzwe ya Sena ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru bwa gisirikare isabye ko Kabila akurwaho uburinzi yari afite nka Senateri uhoraho.
Ibi byakurikiye ibaruwa yandikiwe Kabila tariki ya 19 Gicurasi 2025 na Perezida wa Sena Michel Sama Lukonde, imutumira ngo aze kwisobanura ku byaha ashinjwa, ariko ntiyitaba iyo nama yaberaga mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.
Ubu butumwa buvuga ko "Komisiyo ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha yiteguye kumva dosiye ijyanye no gukuraho ubudahangarwa bwe."
Kabila, wavuye ku butegetsi mu 2019, amaze igihe kinini atavugwaho rumwe n’ubutegetsi buriho. Guhera mu 2023, yatangiye kwibasirwa, ndetse mu mpera z’uwo mwaka ahungira muri Afurika y’Epfo. Ibyaha ashinjwa birimo ibyo gukorana n’umutwe wa AFC/M23, cyane cyane nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Mujyi wa Goma muri Mata 2025, uri mu maboko y’uwo mutwe.
Ubutabera bwa gisirikare burateganya kumukurikirana ku byaha byafashwe nk’ibihungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show