Ni iki Jose Chameleone agarukanye i Kigali nyuma y’imyaka 7 adataramira Abanyarwanda
Nyuma y’imyaka irindwi yari ishize adataramira mu Rwanda, umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, Jose Chameleone, yasesekaye i Kigali aho aje kwifatanya n’abakunzi be mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, muri Kigali Universe.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo nka Jamila, Kipepeo, Valu Valu n’izindi, aheruka gutaramira mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya DJ Pius yise Iwacu, cyabereye muri Camp Kigali.
“Waramutse neza Kigali!” Ni amagambo Jose Chameleone yanditse ku rubuga rwa Instagram ku wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025, aho yatangaje ko ari mu ndege ya RwandAir agana i Kigali, igihugu yita “mu rugo”. Yabiherekeresheje ikimenyetso cy’umutima, agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye u Rwanda.
Igitaramo Chameleone agiye gukorera i Kigali cyari cyarateganyijwe kuba muri Mutarama uyu mwaka, ariko gisubikwa kubera uburwayi bwe bwamusabye kujya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kuva kwivuza, Jose Chameleone amaze iminsi ataramira mu bihugu birimo Uganda na Kenya. Ibi bitaramo bimugaruye afite imbaraga n’udushya, kuko ategerejweho kuririmba zimwe mu ndirimbo nshya atigeze ataramira mu Rwanda.
Iki gitaramo cyitezweho gusiga amateka, kikaba n’umwanya wihariye ku bafana be bo mu Rwanda bamaze igihe bamutegereje.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show