English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nari i Libreville, si i Washington! – Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje amakuru ya TV5 Monde

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko yatunguwe n’amakuru yasohowe na TV5 Monde avuga ko yari i Washington DC ku itariki ya 2 Gicurasi 2025, mu biganiro ku mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hamwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Therese Kayikwamba.

Abinyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Natangajwe no kumenya ko njye na mugenzi wanjye wo muri Congo twari i Washington ku itariki ya 2 Gicurasi kugira ngo tuganire ku mbanzirizamushinga y’amahoro, mu gihe nta n’umwe muri twe wari uhari.”

Yongeyeho ko kuri iyo tariki nyirizina, ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi, bombi ndetse n’Umujyanama wihariye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Massad Boulos, bari i Libreville muri Gabon, aho bitabiriye umuhango wo kurahiza Perezida mushya Brice Clotaire Oligui Nguema, wasoje neza inzibacyuho yari imaze amezi 19.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko kugeza ubu nta mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro irimo kuganirwaho hagati y’impande bireba, kuko “imisanzu y’impande zose itarashyirwa hamwe.”

Aya makuru aje mu gihe hari igitutu ku bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, basabwa gushyira imbaraga mu gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero no guhungabanya umutekano w’abasivile.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports

Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Perezida Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we

Ayabonga Lebitsa yahakanye amakuru yavugaga ko yaba agiye kwerecyeza muri APR FC



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-05-04 11:05:18 CAT
Yasuwe: 167


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nari-i-Libreville-si-i-Washington--Minisitiri-Nduhungirehe-yanyomoje-amakuru-ya-TV5-Monde.php