Muhanga: Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe yapfiriye mu kiziriko
Mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe mu kiziriko yamaze gushiramo umwuka, icyumba cye kikaba cyari gifunze imbere ndetse n’inyuma, ibintu byateye urujijo n’impaka mu baturanyi.
Uyu musore, wari utuye hamwe na Nyirakuru, ntiyigeze agaragaza ibibazo bikomeye mu mibanire yabo nk’uko byemezwa n’abaturanyi. Umwe yagize ati: “Nta kibazo bari bafitanye. Gusa ejo bundi yari yavuze ko ashaka kujya gusura se wabo utuye i Rwamagana.”
Igitangaje kandi cyateye benshi kwibaza, ni uko ubwo bageragezaga kumusura, basanze icyumba cye gifunze imbere ndetse n’inyuma, bikaba bikekwa ko hari undi muntu ushobora kuba yari kumwe na we akamufungira. Gusa kugeza ubu, nta makuru afatika aramenyekana ku waba yabigizemo uruhare.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rwe.
Imihango yo kumushyingura yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show