English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga: Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe yapfiriye mu kiziriko

Mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe mu kiziriko yamaze gushiramo umwuka, icyumba cye kikaba cyari gifunze imbere ndetse n’inyuma, ibintu byateye urujijo n’impaka mu baturanyi.

Uyu musore, wari utuye hamwe na Nyirakuru, ntiyigeze agaragaza ibibazo bikomeye mu mibanire yabo nk’uko byemezwa n’abaturanyi. Umwe yagize ati: “Nta kibazo bari bafitanye. Gusa ejo bundi yari yavuze ko ashaka kujya gusura se wabo utuye i Rwamagana.”

Igitangaje kandi cyateye benshi kwibaza, ni uko ubwo bageragezaga kumusura, basanze icyumba cye gifunze imbere ndetse n’inyuma, bikaba bikekwa ko hari undi muntu ushobora kuba yari kumwe na we akamufungira. Gusa kugeza ubu, nta makuru afatika aramenyekana ku waba yabigizemo uruhare.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Imihango yo kumushyingura yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Ese koko birakwiye ko uwaguciye inyuma aterwa imijugujugu nk’umwanzi?

Muhanga: Uko Umuyobozi w’Ishuri Afunzwe Iminsi 30 Akekwaho Ibyaha Bishingiye ku Gitsina

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali

Yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore wapfiriye iwe mu buryo butavugwaho rumwe

Kamonyi: Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe n’umugore we amukatishije nanjoro mu ijosi



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-18 12:23:40 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhanga-Ibyihishe-inyuma-yurupfu-rwumusore-wimyaka-19-wasanzwe-yapfiriye-mu-kiziriko.php