Espagne:Abarenga 18,000 Bategetswe kuguma mu ngo zabo
Inzego z’ibanze muri Espagne zategetse abarenga 18,000 batuye mu ntara ya Tarragona, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, kuguma mu ngo zabo kubera inkongi y’umuriro ikaze ikomeje kwibasira ako karere.
Iyo nkongi yatangiye kuwa Mbere mu gitondo hafi y’umudugudu wa Pauls, imaze gutwika hafi hektari 3,000 z’ibiribwa akaba ari nabyo byari bitunze benshi ndetse bamwe bamaze guhunga.
Iyi nkongi yatewe n’umuyaga mwinshi wa Mistral wagendaga ku muvuduko wa km/h 90 (mil/h 56), ndetse n’ubutaka burimo imisozi n’imikoki bigoye kugeramo ibyo bikaba byaragoye abashinzwe kuzimya umuriro barenga 300 n’itsinda ridasanzwe ry’ingabo zishinzwe ubutabazi byoherejwe mu kurwanya nkongi.
Abategetsi batangaje ko bashoboye kubuza umuriro kwambuka uruzi rwa Ebro, ibintu byari kuba byarushijeho gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Bagaragaje ko hafi 30% by’akarere kari gutwikwa kari mu parike y’igihugu ya Ports (Ports Natural Park). Ubu hatangiye iperereza ku nkomoko y’iyo nkongi.
Iyi nkongi yaje nyuma y’uko Espagne imaze gutangaza ko ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, hari ubushyushye kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka, ibintu byatumye igihugu kiri mu bihe by’ubushyuhe bukabije. Ku ya 1 Nyakanga, abandi bantu babiri barapfuye mu yindi nkongi yabereye muri Catalonia.
Inzego zishinzwe ubutabazi ziracyizeye ko umuyaga ushobora kugabanuka mu masaha ya nimugoroba, bityo bikaborohereza kugenzura umuriro utarakomeza kwaguka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show