Kuki Burna Boy w'imyaka 34 y'amavuko adakozwa ibyo gushaka umugore?
Burna Boy yasobanuye ko adafite gahunda yo gushaka umugore mu gihe atarabona umwanya wo kwita ku bana nk’uko ababyeyi be bamuhaye uburere akingenderaho kugeza n’ubu. Ubutumwa uyu muhanzi w’icyamamare yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze yasobanuye ko nyina yaretse akazi mu Bwongereza akaza kumwitaho no kumufasha ku bijyanye n’umuziki we. Si nyina gusa kuko na se yamubaye hafi igihe cyose kuko nta rimwe yigeze abura se hafi.
Burna Boy rero asanga umugore bazashakana azaba yiteguye kwicara mu rugo akita ku muryango kuko nawe azaba yarashyize ku ruhande ibijyanye n’imiziki kugirango yite ku muryango we.
Burna Boy w’imyaka 34 y’amavuko yasobanuye ko ahugiye mu bitaramo aho ari gushaka amafaranga yo kuzita ku muryango we aho kubeshya umutima we ngo ahuze inshingano z’ubwamamare n’umuryango bityo we asanga aho kuburira umuryango umwanya azaba aretse abanze yihugireho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show