English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kubera agatama Yaka Mwana  yisanze mu gihome.'

Yaka Mwana wamamaye muri sinema Nyarwanda no ku mbuga nkoranyambaga, yarangije gutabwa muri yombi nyuma yo kunywa inzoga agateza akavuyo.

Gasore Pacifique wamamaye ku izina rya Yaka Mwana yatawe muri yombi kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 ubwo yari yagiye kumva urubanza rwa Miss Muheto Divine na Fatakumavuta.

Ni urubanza rwabereye ku rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho uyu Yaka Mwana yanyweye inzoga agateza akavuyo ku rukiko bigatuma ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Urubanza rwa Miss Muheto byarangiye ruzasomwa ku wa 06 Ugushyingo 2024 nyuma yo gusabirwa gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani.

Ku ruhande rwa Fatakumavuta, urubanza rwe rwasubitswe bitewe n’uko yagaragaje ko atiteguye kuburana, bituma azaburana ku wa 05 Ugushyingo 2024.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?

Abana b’imyaka 15 bashobora kwifatira ibyemezo ku kuboneza urubyaro? Impaka zabaye nyinshi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-31 21:14:12 CAT
Yasuwe: 587


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kubera-agatama-Yaka-Mwana--yisanze-mu-gihome.php