English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Karongi yabonye umuyobozi mushya nyuma y’amezi 4 uwari Umuyobozi wako yeguye

Sindayiheba Phanuel yatorwe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi nyuma y’amezi ane uwari Umuyobozi wako yeguye kuri izi nshingano.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yatorewe uyu mwanya kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe ku majwi 299 atsinze Mugorenejo Beathe wagize amajwi 30.

Sindayiheba Phanuel asanzwe ari umwe mu Ntwari z’u Rwanda z’Abanyeshuri b’i Nyange, akaba umwe muri izi Ntwari zikiriho, aho aba banyeshuri bazirikanirwa ubutwari bwabo mu kwimakaza Ubunyarwanda, kubera kwanga kwivangura ubwo basabwaga n’abacengezi kwitandukanya hakurikijwe ubwoko mu ijoro ryo ku ya 18 rishyira ku ya 19 Werurwe 1997.

Ni nyuma yuko aba bombi bari bakinjira muri Njyanama y’Aka Karere ka Rusizi, mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu n’ubundi yo kuzuza Njyanama yari imaze amezi ane ituzuye.

Bari binjiye muri Njyanama y’Akarere ka Rusizi ari bane, bo na Ngabonziza Michel na Ayinkamiye Clémentine.

Akarere ka Rusizi kabonye Umuyobozi mushya nyuma y’amezi ane uwari Umuyobozi wako Dr Kibiriga Anicet yeguye kuri izi nshingano.

Dr Kibiriga Anicet weguye tariki 23 Ugushyingo umwaka ushize wa 2024, icyo gihe yari yeguriye rimwe na na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na Niyonsaba Jeanne d’Arc wari umujyanama mu Nama Njyanama y’aka Karere ka Rusizi.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-28 20:53:59 CAT
Yasuwe: 176


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Karongi-yabonye-umuyobozi-mushya-nyuma-yamezi-4-uwari-Umuyobozi-wako-yeguye.php