English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi: Umusaza w’imyaka 68 yishwe by’agashinyaguro.

Inkuru y’akababaro mu Murenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, aho umusaza w’imyaka 68 yasanzwe yapfuye, ndetse bimwe mu bice by’umubiri we byari byaciwe, bikaba bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Uyu musaza wari utuye mu Mudugudu wa Mataba Nord, mu Kagari ka Jenda, umurambo we wabonetse kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Abaturage babonye umurambo we bavuga ko wasanganywe ibice by’umubiri byakase, birimo ikiganza n’ibice byo mu isura, ibyo bikaba byatumye bakeka ko yishwe urw’agashinyaguro.

Nyuma yo kumenya aya makuru, inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza, aho abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru, avuga ko aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina mu gihe iperereza rikomeje.

Ati: “Polisi yafashe abagabo bane bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe iperereza rigikomeje.”

Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma, rikazafasha mu kumenya icyaba cyamuhitanye.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu rw’aka gasozi, ndetse hagaragazwe ababigizemo uruhare bose, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali

Kamonyi: Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe n’umugore we amukatishije nanjoro mu ijosi

Amayobera ku rupfu rw’umusore w’imyaka 27 wasazwe yapfiriye muri santere ya Byangabo

Muhanga: Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe yapfiriye mu kiziriko



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-22 13:11:24 CAT
Yasuwe: 182


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Umusaza-wimyaka-68-yishwe-byagashinyaguro.php