English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jacky wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera gushyira hanze amafoto yambaye ubusa yafunzwe.

Umunyarwandakazi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye kubera gushyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri yatawe muri yombi.

Shalon Usanase uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina jya Jacky yatawe muri yombi nyuma yo kumara iminsi avuga amagambo adahesha ishema umuco nyarwanda bitewe n’uko aba yuzuyemo imvugo nyandagazi.

Jacky yafatiwe mu murenge wa Nyakabanda, mu kagari ka Nyakabanda ya mbere, umudugudu wa Nyakabanda, ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024, ahita ajyanwa kuri station ya RIB, iri Kimihurura.

Uyu mukobwa wakomeje kurikoroza hijya no hino ku mbuga nkoranyambaga  bitewe n’amagambo mabi y’urukoza soni, yatawe muri yombi saa yine ubwo bari bagiye kureba umupira wa Arsenal na Manchester United wabaye ku muinsi w’ejo hashize.

Jacky yakunze kwiyemerera ko yakuze akora akazi ko kwicuruza ariko hari hashize iminsi avuze ko yahindutse akaba yari asigaye akora akazi ka ‘Hosting’ mu tubari, ubuhanzi no gukora ibiganiro byo kuri YouTube ari naho yatangarijemo amagambo akakaye cyane yibanda k’ubusambanyi.

 



Izindi nkuru wasoma

Uko TG Omori yamaze imyaka itanu akorera ubusa

Uko umukozi wa British Airways yatawe muri yombi nyuma yo kwambara ubusa mu ndege

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Ngororero: TTC Muramba yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda (Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-05 15:08:38 CAT
Yasuwe: 392


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jacky-wamamaye-ku-mbuga-nkoranyambaga-kubera-gushyira-hanze-amafoto-yambaye-ubusa-yafunzwe.php