English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Itsinda rya Tuff Gang rigiye gutaramira abakunzi b'umuziki nyarwanda


Ijambonews. 2020-05-18 21:48:45

LAbaraperi bakunzwe cyane, mu njyana ya hiphop byumwihariko ubwo bari mu itsinda rya Tuff Gang bagiye guhurira mu gitaramo kimwe bataramira abakunzi ba Hiphop nyarwanda.

Iki gitaramo kigiye guhuza abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang nyuma y’igihe kinini batandukanye, kizabera kuri Youtube ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 kuva saa mbiri z’ijoro.

Iki gitaramo Tuff Gang yatumiwemo kizaca kuri MK1 TV, shene ya Youtube ikunze gutumira abahanzi bakomeye, ikaba yari iherutse gucaho igitaramo cya The Ben ndetse na Tom Close.

Tuff Gangs yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Gereza’, ‘Inkongoro y’umushimusi’, ‘Ntibagira Isoni’, ‘Amaganya’, ‘Kwicuma’ n’izindi zitandukanye zatumye benshi banyurwa.

Ubundi iritsinda ritangira ryari rigizwe na Jay Polly, Bull dogg, P Fla, Fireman na Green P hafi iyo za 2008 nubwo nyuma haje kuvuka ibibazo batangira gucikamo ibice.

Ntibyatinze umuraperi P Fla yeretswe umuryango usohoka ndetse nyuma yaho n’abari bagize iritsinda baza gucikamo ibice Jay Polly yirukana bagenzi be nabo bajya gushinga iryo bahise ‘Stone Church ' naryo ntiryamaze kabiri.

P-Fla nyuma yo kuva muri Tuff Gang yabanje gushinga amatsinda arimo Empire Mafia Land yabarizwagamo umugore we El Poeta n’umuraperikazi Candy Moon ariko iza gucika intege.

Ubu Pfla ni umuraperi ukora umuziki wenyine. Bamwe mu basore bari bagize iri tsinda baherukaga guhurira mu gitaramo ubwo bitabiraga East African Party cyabaye asozwa umwaka wa 2017 abantu binjira mu 2018

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Central Cee agiye gutaramira muri Afurika y’epfo

Ni iki Jose Chameleone agarukanye i Kigali nyuma y’imyaka 7 adataramira Abanyarwanda

Abanyarwanda 642 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu cyubahiro

Mu masaha 48 gusa: Abanyarwanda barenga 1,200 bavuye mu mashyamba ya Congo bagaruka iwabo



Author: Ijambonews Published: 2020-05-18 21:48:45 CAT
Yasuwe: 1310


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Itsinda-rya-Tuff-Gang--rigiye-gutaramira-abakunzi-bumuziki-nyarwanda.php