English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Imvura imaze iminsi igwa ndetse n'iyabyutse igwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2024 imaze guhitana abantu 10 barimo abantu batatu yahitanye kuri uyu wa kabiri, abo barimo umwe wakubiswe n'inkuba n'abandi babiri bagwiriwe n'inkangu nkuko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA).

Habinshuti Phillipe Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yavuzeko imvura imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye by'igihugu itandukanye n'imvura isanzwe igwa.

Imvura yaguye mu rukerara rwo kuri uyu wa kabiri yateye ibiza mu bice bitandukanye by'igihugu ariko cyane mu bice byo mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba ahazwi kugira imisozi miremire.

Muri icyo kiganiro Habinshuti yavuzeko hamaze kumenyekana abantu batatu bamaze guhitanwa n'iyo mvura abo bakaba ari abo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba.

Ati"Imvura yaramutse igwa, turacyakurikirana ibyo yangije aho tumaze kumenya ni muri Rutsiro yahitanye abantu batatu, babiri bagwiriwe n'inkangu umwe yakubiswe n'inkuba. imvura ikomeje kugwa mu gihugu  hose kuko mu minsi ishize iyaguye nyinshi yaguye mu Karere ka Bugesera ariko no mu mujyi wa Kigali yagezeyo,mu minsi 10 irangiye twabuze ubuzima bw'abantu 10."

Mu karere ka Burera iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha ya saa kumi nimwe n'igice za mu gitondo,yasenye inzu zirindwi burundu izindi 15 zirangirika bitewe n'amazi ava mu birunga yamanutse ari menshi akibasira Umurenge wa Rugarama.

Iyo mvura kandi yatwaye imirima y'abaturage yari ihinzemo ibirayi na tungurusumu.

Mu Karere ka Nyabihu,imvura yaguye kuri uyu wa kabiri yateje ibiza byaturutse ku migezi yo muri ako Karere yuzuye aho hamaze gusenyuka inzu 6 icyakora nta muntu zahitanye.

Umuyobozi wako Karere Madamu Mukandayisenga Antoinette yanavuzeko iyo mvura yahitanye amatungo y'abaturage n'indi mitungo ikibarurwa kugirango hamenyekane uko ingana.

Makandayisenga yakomeje avuga ko  n'umugezi wa Mukungwa wuzuye amazi akayobera mu nzu z'abatuarge anuzura mu kibuga cyumupira. 

Icyigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere Meteo Rwanda cyatangajeko kugera tariki ya 10 Gicurasi 2024,imvura izakomeza akugwa ari nyinshi kandi ko izaba iri ku gipimo kiri hagati ya metero 50 na 200.

Abaturage barasabwa gukora ibikorwa byose bikumira ibiza birimo gusibura imiyoboro inyuramo amazi,kwirinda kugenda mu mvura,kuzirika ibisenge by'amazu n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwirinda ingaruka zishobora guterwa n'ubwinshi bw'imvura iri kugwa muri iyi minsi.



Izindi nkuru wasoma

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Kayonza:RBC irashima uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu guhwiturira ababyeyi batwite kwipimisha bari

Musanze:Bane bagwiriwe n'inzu umwe ahasiga ubuzima

Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-30 06:24:31 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imvura-yaramutse-igwa-yangije-byinshi-ndetse-ihitana-ubuzima-bwabantu-batatu.php