Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi abajura babiri barashwe bagerageza gutoroka inzego z'umutekano ubwo bari bagiye kwerekana abo bakoranaga, abo bajura bafashwe ubwo hicwaga Ndamyimana Elyse wari Noteri w'Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Tariki ya 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye urupfu rwa Ndayishimiye wishwe atewe ibyuma mu masaha y'ijoro atashye. icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise itagira ipereza ku bakekwa.
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE ko nyuma y'igihige iperereza rikorwa hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw'uyu mugabo.
Ati"Ipereza ryarakozwe dusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by'ubujura mu Mirenge ya Gisozi,Muhima na Kacyiru bifashishije ibyuma.
Umwe yari atuye ku Kinamba undi yari atuye i Gasanze,Gahunda zose zabo bajura baziteguriraga ku Kinamba."
Abo bajura bari baragiye bafungwa mu bihe bitandukanye mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza.Polisi ivuga ko hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo barashwe bose bahita bapfa ubwo bashakaga gucika babajyanye kugirango bajye kwerekana abo bakoranaga.
Polisi yavuzeko ko ipereza ry'ibanze ryagaragajeko aba bombi bari bariyemeje kubeshwaho n'ubugizi bwa nabi.
ACP Boniface Rutikanga yaburiye abagikora ibikorwa nk'ibi ko bagomba kubihagarika kuko inzego z'umutekano zikomeje kuburwanya.
Ati"abishora mu bikorwa nk'ibi bagomba kumenyako ubujura nta amwanya bufite,ubugome burimo kuvutsa ubuzima ntabwo buzihanganirwa habe na gato."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show