English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impanuka ya 3 mu cyumweru kimwe ku modoka z’amashanyarazi za Volcano: Ese ni iki kiri kubitera?

Mu gihe sosiyete itwara abagenzi ya Volcano iherutse gutangira gukoresha imodoka nshya z’amashanyarazi mu rugendo zerekeza mu Ntara, izi modoka zikomeje kugaragaraho ibibazo bikomeye bijyanye n’umutekano, nyuma y’impanuka ya gatatu ikurikiranye mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Kamena 2025, imodoka ya bisi ikoresha amashanyarazi ya Volcano yakoze impanuka ikomeye mu muhanda Kigali-Muhanga, ahazwi nko ku Kivumu mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga. Iyo bisi yari mu rugendo igana mu Ntara y’Amajyepfo, yagonze igice cy'umuhanda irangirika bikabije, nubwo nta muntu wahasize ubuzima.

Abagenzi bari bayirimo bahise bimurirwa mu yindi modoka, ariko impungenge zagiye ziyongera bitewe n’uko iyi atari impanuka ya mbere ikozwe n’izi modoka nshya z’amashanyarazi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, indi modoka ya Volcano y’amashanyarazi yakoze impanuka muri Gare ya Nyabugogo. Icyo gihe, kubera umuvuduko mwinshi, yinjiye mu nyubako ikoreramo sosiyete ya Zebra isekura igikuta cyayo, gikubita abantu bari bayirimo barakomereka.

Ibi byiyongera ku yindi mpanuka yabaye ubwo izi modoka zari zikiri mu igerageza ryo kwerekeza mu Ntara, yabereye i Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.

Nubwo imodoka zikoresha amashanyarazi zizwiho kurengera ibidukikije no kugabanya ikiguzi cy'itwara ry’abagenzi, impanuka zikurikiranye kuri izi za Volcano zatumye hibazwa niba koko zizewe cyane cyane mu ngendo ndende no mu mihanda irimo ibice bigoye.

Sosiyete ya Volcano ntiragira icyo itangaza ku mpamvu z’izi mpanuka zisa nk’izikurikirana, ndetse n’uburyo igiye gukemura iki kibazo, ariko abagenzi barasaba ko hakorwa isuzuma ryimbitse ku mutekano w’izi modoka mbere y'uko zemererwa gukomeza urugendo mu mihanda yo mu Ntara.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-19 19:23:47 CAT
Yasuwe: 178


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impanuka-ya-3-mu-cyumweru-kimwe-ku-modoka-zamashanyarazi-za-Volcano-Ese-ni-iki-kiri-kubitera.php