Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka, ryari riteganyijwe gutangira ku wa 06 Kamena 2025, ryimuriwe inyuma ho ibyumweru bibiri, rikazaba guhera ku wa 20 kugeza ku wa 22 Kamena 2025, mu Mujyi wa Kigali.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, FRVB yavuze ko impamvu y’iyi mpinduka ari “ibirenze ubushobozi bwo kugenzura.” Iri tangazo ryasohotse mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa ngo irushanwa ritangire, ndetse amakipe amwe yo mu mahanga nk’ayo muri Kenya na Uganda yari amaze kugera i Kigali.
FRVB yasabye imbabazi abari biteguye iri rushanwa bose, by’umwihariko amakipe yagiye atakaza igihe n’ingendo, ndetse n’abakunzi ba Volleyball bari bafite amatsiko yo kurikurikirana.
Iri rushanwa rifite agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda
Irushanwa ryo Kwibuka: Genocide Memorial Tournament ni ngarukamwaka, rigamije kuzirikana no guha icyubahiro abakinnyi, abatoza n’abandi bose babarizwaga mu mukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka ushize wa 2024, Police VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Gisagara VC, naho mu bagore igikombe cyatwawe na APR WVC itsinze RRA WVC
Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuba tariki ya 06, 07 na 08 Kamena, ariko ryimuriwe tariki 20, 21 na 22 Kamena 2025. Biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda no hanze yarwo, nubwo iyi mpinduka isize bamwe mu y’amahanga bari bageze i Kigali.
Abakunzi ba Volleyball barasabwa gukomeza gutegereza andi makuru ajyanye n’imigendekere y’iri rushanwa, harimo n’iteganyabikorwa rishya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show