English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka, ryari riteganyijwe gutangira ku wa 06 Kamena 2025, ryimuriwe inyuma ho ibyumweru bibiri, rikazaba guhera ku wa 20 kugeza ku wa 22 Kamena 2025, mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, FRVB yavuze ko impamvu y’iyi mpinduka ari “ibirenze ubushobozi bwo kugenzura.” Iri tangazo ryasohotse mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa ngo irushanwa ritangire, ndetse amakipe amwe yo mu mahanga nk’ayo muri Kenya na Uganda yari amaze kugera i Kigali.

FRVB yasabye imbabazi abari biteguye iri rushanwa bose, by’umwihariko amakipe yagiye atakaza igihe n’ingendo, ndetse n’abakunzi ba Volleyball bari bafite amatsiko yo kurikurikirana.

Iri rushanwa rifite agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda

Irushanwa ryo Kwibuka: Genocide Memorial Tournament ni ngarukamwaka, rigamije kuzirikana no guha icyubahiro abakinnyi, abatoza n’abandi bose babarizwaga mu mukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mwaka ushize wa 2024, Police VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Gisagara VC, naho mu bagore igikombe cyatwawe na APR WVC itsinze RRA WVC

Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuba tariki ya 06, 07 na 08 Kamena, ariko ryimuriwe tariki 20, 21 na 22 Kamena 2025. Biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda no hanze yarwo, nubwo iyi mpinduka isize bamwe mu y’amahanga bari bageze i Kigali.

Abakunzi ba Volleyball barasabwa gukomeza gutegereza andi makuru ajyanye n’imigendekere y’iri rushanwa, harimo n’iteganyabikorwa rishya.



Izindi nkuru wasoma

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Muhanga: Uko Umuyobozi w’Ishuri Afunzwe Iminsi 30 Akekwaho Ibyaha Bishingiye ku Gitsina

Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira

Ese abantu bose bagomba kugushima? Dore impamvu abantu baguha urwamenyo bakiguca iryera



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-03 12:34:06 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-itunguranye-yasubitse-irushanwa-rya-Volleyball-ryo-Kwibuka-habura-iminsi-3-ngo-ritangire.php