Imirimo 1,210 yaratanzwe! Uko Akarere ka Ngororero kabaye isoko y’akazi ku rubyiruko
Mu gihe ibice bitandukanye by’igihugu bigikomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ubushomeri, Akarere ka Ngororero kagaragaje intambwe ishimishije mu guhanga imirimo, aho kugeza ubu kageze ku ntego ya 81% mu itangwa ry’akazi kari gateganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025.
Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye uruhare rukomeye rw’abikorera, bunabasaba kudahwema gukomeza gufatanya n’inzego za Leta kugira ngo iyi ntera y’iterambere irusheho kwiyongera.
Ibi byagarutsweho mu nama y’abafatanyabikorwa batandukanye baganiriye ku buryo iterambere ry’Akarere ryakomeza kwihuta, hifashishijwe ishoramari rishingiye ku byifuzo n’ibikenewe mu baturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe, yagaragaje ko u Rwanda rutera imbere kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, bityo ko no ku rwego rw’Akarere hakenewe imbaraga za buri wese, cyane cyane abikorera.
Yagize ati: "Kuba u Rwanda rwatera imbere rukaba umusemburo w’iterambere ry’Akarere, bigomba kugaragarira mu ishoramari rifatika, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage."
Nkusi yavuze ko kugeza ubu imirimo mishya 1,210 imaze gutangwa ku yateganyijwe 1,490, ihwanye na 81%, byinshi bikaba byaraturutse ku mishinga y’abikorera. Yashimye uruhare rwabo mu gutanga imisoro n’uruhare bagira mu guhanga imirimo, yongeraho ko hakiri icyuho mu ishoramari rikwiye kwitabwaho.
Mu bijyanye n’imari, Akarere kamaze gukusanya 84% by’ingengo y’imari y’uyu mwaka, aho hamaze kwinjira amafaranga agera kuri 822,796,645 Frw ku igenamigambi ryari ryateganyijwe 978,481,898 Frw.
Abitabiriye inama barimo n’abikorera batandukanye bemeye gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’Akarere, cyane cyane mu gufasha urubyiruko kubona akazi no guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.
Ngororero ni urugero rwiza rw’uko ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bushobora kuvamo ibisubizo birambye ku bibazo byugarije abaturage. Iyo ubuyobozi bukorana n’inzego zose zifite inyungu muri gahunda z’iterambere, ubushomeri buragabanuka, ubukene bugasubira inyuma, igihugu kikazamuka mu bukungu.
Nsengimana Donatien|Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show