English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirimo 1,210 yaratanzwe! Uko Akarere ka Ngororero kabaye isoko y’akazi ku rubyiruko

Mu gihe ibice bitandukanye by’igihugu bigikomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ubushomeri, Akarere ka Ngororero kagaragaje intambwe ishimishije mu guhanga imirimo, aho kugeza ubu kageze ku ntego ya 81% mu itangwa ry’akazi kari gateganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye uruhare rukomeye rw’abikorera, bunabasaba kudahwema gukomeza gufatanya n’inzego za Leta kugira ngo iyi ntera y’iterambere irusheho kwiyongera.

Ibi byagarutsweho mu nama y’abafatanyabikorwa batandukanye baganiriye ku buryo iterambere ry’Akarere ryakomeza kwihuta, hifashishijwe ishoramari rishingiye ku byifuzo n’ibikenewe mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe, yagaragaje ko u Rwanda rutera imbere kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, bityo ko no ku rwego rw’Akarere hakenewe imbaraga za buri wese, cyane cyane abikorera.

Yagize ati: "Kuba u Rwanda rwatera imbere rukaba umusemburo w’iterambere ry’Akarere, bigomba kugaragarira mu ishoramari rifatika, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage."

Nkusi yavuze ko kugeza ubu imirimo mishya 1,210 imaze gutangwa ku yateganyijwe 1,490, ihwanye na 81%, byinshi bikaba byaraturutse ku mishinga y’abikorera. Yashimye uruhare rwabo mu gutanga imisoro n’uruhare bagira mu guhanga imirimo, yongeraho ko hakiri icyuho mu ishoramari rikwiye kwitabwaho.

Mu bijyanye n’imari, Akarere kamaze gukusanya 84% by’ingengo y’imari y’uyu mwaka, aho hamaze kwinjira amafaranga agera kuri 822,796,645 Frw ku igenamigambi ryari ryateganyijwe 978,481,898 Frw.

Abitabiriye inama barimo n’abikorera batandukanye bemeye gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’Akarere, cyane cyane mu gufasha urubyiruko kubona akazi no guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Ngororero ni urugero rwiza rw’uko ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bushobora kuvamo ibisubizo birambye ku bibazo byugarije abaturage. Iyo ubuyobozi bukorana n’inzego zose zifite inyungu muri gahunda z’iterambere, ubushomeri buragabanuka, ubukene bugasubira inyuma, igihugu kikazamuka mu bukungu.

Nsengimana Donatien|Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ngororero: Mu myaka 6 gusa, amashanyarazi yiyongereye inshuro 4- Ese amazi meza nayo ni uko?

DRC yatangaje ko itishimiye uruzinduko rwakozwe n’abahagarariye Urwego rw’Akarere

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-07 09:30:56 CAT
Yasuwe: 217


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirimo-1210-yaratanzwe-Uko-Akarere-ka-Ngororero-kabaye-isoko-yakazi-ku-rubyiruko.php