English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyo Kiliziya Gatorika yatangaje nyuma yuko RGB ihagaritse amasengesho yo kwa Yezu Nyirimpuhwe

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko kuba leta yarafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amasengesho abera ahazwi nko ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango,  byamutunguye  ariko ko  icyemezo cyafashwe mu bushishozi.

Kuwa nibwo 17 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ibikorwa byo gusenga kwa Yezu Nyirimpuhwe bibaye bihagaritswe by’agateganyo.

Uru rwego rwabwiye Musenyeri wa diyosezi ya Kabgayi, Dr Balthazar Ntivuguruzwa, ko ahabera amasengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe hatujuje ibisabwa ku bijyanye n’umutekano n’ituze.

Ni nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bitabiriye amasengesho yo ku wa 27 Mata 2025, aho ubwinshi bw’abari bateraniye kuri iyo Ngoro bwateje umuvundo, bamwe baranakomereka.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, mu kiganiro na Pacis Tv, yavuze ko  amakuru y’ifungwa ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe yayamenye yamutunguye kuko yayamenye avuye mu ndege, mu gikorwa cyo gutora Papa mushya i Vatican.

Yongeraho kuba barafashe icyo cyemezo cyigamije kurengera umutekano w’ abantu.

Ati “ Nabibonye mfunguye telefoni mvuye mu ndege, ntabwo ndamenya ibyo ari byo. Nkeneye kumva ababikurikiranye, nkeneye kumva icyabaye. Bavuga ko habaye impanuka, bikenewe ko habanza kureba umutekano w’abahateranira.

Akomeza agira ati “Umutekano ni ngombwa mu gusenga. Gusenga ntabwo ari cyo kibazo ahubwo  ikibazo ni umutekano w’abantu.”

Antoine Cardinal Kambanda, avuga ku kuba hari abakirisitu bamwe basengera ahantu hadakwiye kenshi biterwa n’ubujiji.

Ati “Ibintu byo gusenga bisaba no kujijura abantu kuko harimo n’ubuyobe. Gusenga ni byiza ariko kandi hari aho ubona hazamo gukoresha nabi amasengesho.“

Akomeza ati “Ibibazo bijya kuvuka hari abajyaga mu buvumo. Ntabwo rero twakwirengagiza ibyagiye biba, dukeneye kujijukirwa no gusenga by’ukuri. Hajemo ibintu bimeze nk’ubutekamutwe n’iterabwoba, ibyo rero umuntu akaneye gufatanya tugakosora. Iyo hajemo kubikoresha nabi , tuba dukeneye gucayura impamfu n’ingano.”

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko nubwo icyemezo cyo gufunga ahasengerwa kiba kibabaje ariko hari ubwo biba ari ngombwa ku bw’umutekano w’abasenga. 

Ati “Birababaje iyo hajemo ikintu nk’icyo twese bikatubabaza,( gufunga ahasengerwa). Ariko umuntu ahaguye byaba bibaje kurushaho.“

Kwa Yezu Nyirimpuhwe hasurwa cyane n’abemera barenga ibihumbi 80 buri kwezi, hafatwa nk’ahantu hera hakirirwa indwara zitandukanye.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-20 13:04:46 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyo-Kiliziya-Gatorika-yatangaje-nyuma-yuko-RGB-ihagaritse-amasengesho-yo-kwa-Yezu-Nyirimpuhwe.php