English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibaruwa y'imbabazi yanditswe mu ibanga yahinduye icyerekezo cy’urubanza rwa Ntazinda Erasme

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye icyemezo cyatunguye benshi, cyemerera Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza kurekurwa nyuma yo gushyikirizwa ibaruwa y’imbabazi yaturutse ku mugore we w’isezerano.

Uyu mugabo yari akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubushoreke no guta urugo, byari byamugejeje imbere y’urukiko tariki ya 06 Gicurasi 2025. Icyakora, ibintu byahinduye isura nyuma y’uko umugore we ashyikirije urukiko ibaruwa isaba ko ikirego gihagarikwa, anagaragaza ko amubabariye.

Ibaruwa ye yashingiweho n’Urukiko mu ifatwa ry’icyemezo cyo kumurekura, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018, ivuga ko gukurikirana ibi byaha bidashoboka hatagize uwo byagiriye ingaruka ubisaba.

Me Nyangenzi Bonane, wunganira Ntazinda, yagaragaje izo nzitizi ku munsi w’iburanisha, avuga ko kuba umugore yisubiyeho bisaba ko urubanza ruhagarikwa, bityo ishingiro ry’ibirego rikaba rihagaze.

Nubwo byari bisanzwe ko ibirego nk’ibi bikurikirwa n’ubushinjacyaha, uru rubanza rwabaye urwa mbere mu minsi ya vuba rugaragaza uburemere bw'ijambo ry'uwo mu bashyingiranywe wahisemo kubabarira.



Izindi nkuru wasoma

AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi

EID AL-ADHA izahurirana n’ikiruhuko rusange – Dore uko byahinduye gahunda za Leta

Umukunzi wa Rayon Sports yanditse ibaruwa atabaza Minisiteri ya Siporo

Uko Genesis Dance Showcase yahinduye ubuzima bw’abahanzi bato binyuze mu mbyino

Ibikwiye kwitabwaho mu gukora isuku mu myanya y’ibanga y’abagore by’umwihariko mu gitsina



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-09 15:43:17 CAT
Yasuwe: 123


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibaruwa-yimbabazi-yanditswe-mu-ibanga-yahinduye-icyerekezo-cyurubanza-rwa-Ntazinda-Erasme.php