English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen Muhoozi yasabye M23 gufata Kisangani vuba cyangwa UPDF ikabikora

Umugaba w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa perezida Museveni , kuri iki cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, yatangaje ko M23 ikwiye gufata Kisanga ni vuba byihuse cyangwa UPDF ikabikora.

Mu nyandiko yanyujije kuri X, yavuze ko igisirikare cya Uganda kitazigera kibangamira M23 mu gufata Kisangani , ariko ko bakwiye kubikora vuba cyangwa bo bazabyikorere ubwabo.

Ati ” UPDF ntizigera yitambika M23 mu ufata Kisangani, ariko bagomba kubikoar vuba cyangwa twe tukabikora ubwacu.”

Gen Muhoozi yongeyeho ko amaze kwakira ubutumwa bwinshi bw’abaturage babo buva Kisangani, ko igihe bahabwa bahabwa uburenganzira na Mzee bahafata mu gitondo.

Ubu butumwa bwa Muhoozi abwanditse mu gihe avuye mu rugendo amazemo iminsi i Kigali , no mu gihe havugwa ko ingabo za Uganda zakubise bikomeye abo mu mutwe wa CODECO. Ibi kandi , abyanditse mu gihe M23 yatangaje ko irekuye umujyi wa Walikare n’ibice bindi bihegereye.

Inkuru dukesha Bwiza.com



Izindi nkuru wasoma

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi

Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz

Gen. Muhoozi yibasiye Ambasaderi w’u Budage amugereranya n’umwana muto

Ijambo rya Kabila: Inyandiko y’impinduramatwara cyangwa igisasu cya politiki kuri Tshisekedi?

FERWAFA igiye gufata umwanzuro ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-23 18:23:08 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Muhoozi-yasabye-M23-gufata-Kisangani-vuba-cyangwa-UPDF-ikabikora.php