Ijambo rya Kabila: Inyandiko y’impinduramatwara cyangwa igisasu cya politiki kuri Tshisekedi?
Mu ijambo ry’iminota 45 ryamuranze nk’umuyobozi wigeze kuyobora Congo Kinshasa, Joseph Kabila yagaragaye nk’umunyapolitiki ugarutse mu ruhando n’amagambo akomeye yihanangiriza ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, abushinja gusenya ibyo yasize yubatse.
Mu ruhame rwakurikiwe n’abantu ibihumbi kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, Kabila yavuze ko imyaka itandatu Tshisekedi amaze ku butegetsi yateje igihugu “akavuyo, igitugu n’ubusumbane”, aho ubutabera bwahinduwe igikoresho, igisirikare kikagirwa intege nke, abaturage bagasigara mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.
Ati “Ubutegetsi buriho bwahinduye igihugu nk’ikinamico. Ubutabera bwabaye igikoresho, igisirikare cyasimbuwe n’imitwe, abaturage bagambaniwe n’abagombye kubarengera.’’
Yongeyeho ko yasize igihugu cyunze ubumwe, gifite amahoro, ubukungu buhamye kandi nta myenda, ariko ubu kikaba cyuzuye umutekano muke, ruswa n’ubusumbane bushingiye ku ncuti n’imiryango.
Kabila ntiyahakanye politiki: “Nzajya i Goma vuba”
Mu gihe hari amakuru yacicikanye ko yaba yaragiye i Goma atabimenyesheje ubutegetsi, Kabila yavuze ko atarahagera ariko agiye kujyayo vuba, anashimangira ko guhunga gutanga igitekerezo kuri Congo “byari kumugiraho ingaruka mu mateka.”
Avuga ku burasirazuba bw’igihugu buri mu bibazo bikomeye by’umutekano, Kabila yavuze ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abaturage baho, abizeza ko adateze kuzatatira indahiro ye nk’umusirikare. Yasabye ko aba baturage bagarurirwa icyizere n’uburenganzira, abana babo bagasubira ku ishuri.
Inzira y’Ubwiyunge n’Amahoro
Kabila yagaragaje ingingo 12 afata nk’“urufunguzo rwo gukura igihugu mu kangaratete” harimo:
§ Kureka igitugu no kwimakaza ubutabera bwigenga
§ Gushyiraho ubutegetsi bugera ku baturage bose
§ Kunga Abanye-Congo n’imitwe ya politiki
§ Gusenya imitwe yitwaje intwaro
§ Kureka gukoresha abacanshuro
§ Gucyura ingabo z’amahanga
§ Gukuraho icyenewabo n’ivangura
§ Guteza imbere ubukungu busaranganywa
§ Kugirana ibiganiro n’ibihugu bituranyi mu mucyo
§ Gukomeza umubano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga
Ati “Tugomba kugarura icyizere ku gihugu cyacu. Twubake Congo yacu, dutandukanye n’imiyoborere iyobya abaturage.”
Sena yamukuyeho ubudahangarwa, Kabila atinya iki?
Iri jambo ryatanzwe mu gihe Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gukuraho ubudahangarwa bwa Joseph Kabila nk’umusenateri w’ubuzima bwe bwose, ibintu abasesenguzi bafata nko “kumufungurira dosiye z’iperereza.” Ibi bivugwaho na benshi nk’igikorwa cya politiki gifite intego yo kumucecekesha.
Abakurikiranira hafi politiki ya Congo babona ko iri jambo rya Kabila ari intangiriro y’icyo bamwe bita "kuvuga uko ibintu bihagaze" nyuma y’igihe kinini acecetse.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show