English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ijambo rya Kabila: Inyandiko y’impinduramatwara cyangwa igisasu cya politiki kuri Tshisekedi?

Mu ijambo ry’iminota 45 ryamuranze nk’umuyobozi wigeze kuyobora Congo Kinshasa, Joseph Kabila yagaragaye nk’umunyapolitiki ugarutse mu ruhando n’amagambo akomeye yihanangiriza ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, abushinja gusenya ibyo yasize yubatse.

Mu ruhame rwakurikiwe n’abantu ibihumbi kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, Kabila yavuze ko imyaka itandatu Tshisekedi amaze ku butegetsi yateje igihugu “akavuyo, igitugu n’ubusumbane”, aho ubutabera bwahinduwe igikoresho, igisirikare kikagirwa intege nke, abaturage bagasigara mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.

Ati “Ubutegetsi buriho bwahinduye igihugu nk’ikinamico. Ubutabera bwabaye igikoresho, igisirikare cyasimbuwe n’imitwe, abaturage bagambaniwe n’abagombye kubarengera.’’

Yongeyeho ko yasize igihugu cyunze ubumwe, gifite amahoro, ubukungu buhamye kandi nta myenda, ariko ubu kikaba cyuzuye umutekano muke, ruswa n’ubusumbane bushingiye ku ncuti n’imiryango.

Kabila ntiyahakanye politiki: “Nzajya i Goma vuba”

Mu gihe hari amakuru yacicikanye ko yaba yaragiye i Goma atabimenyesheje ubutegetsi, Kabila yavuze ko atarahagera ariko agiye kujyayo vuba, anashimangira ko guhunga gutanga igitekerezo kuri Congo “byari kumugiraho ingaruka mu mateka.”

Avuga ku burasirazuba bw’igihugu buri mu bibazo bikomeye by’umutekano, Kabila yavuze ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abaturage baho, abizeza ko adateze kuzatatira indahiro ye nk’umusirikare. Yasabye ko aba baturage bagarurirwa icyizere n’uburenganzira, abana babo bagasubira ku ishuri.

Inzira y’Ubwiyunge n’Amahoro

Kabila yagaragaje ingingo 12 afata nk’“urufunguzo rwo gukura igihugu mu kangaratete” harimo:

§  Kureka igitugu no kwimakaza ubutabera bwigenga

§  Gushyiraho ubutegetsi bugera ku baturage bose

§  Kunga Abanye-Congo n’imitwe ya politiki

§  Gusenya imitwe yitwaje intwaro

§  Kureka gukoresha abacanshuro

§  Gucyura ingabo z’amahanga

§  Gukuraho icyenewabo n’ivangura

§  Guteza imbere ubukungu busaranganywa

§  Kugirana ibiganiro n’ibihugu bituranyi mu mucyo

§  Gukomeza umubano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga

Ati “Tugomba kugarura icyizere ku gihugu cyacu. Twubake Congo yacu, dutandukanye n’imiyoborere iyobya abaturage.”

Sena yamukuyeho ubudahangarwa, Kabila atinya iki?

Iri jambo ryatanzwe mu gihe Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gukuraho ubudahangarwa bwa Joseph Kabila nk’umusenateri w’ubuzima bwe bwose, ibintu abasesenguzi bafata nko “kumufungurira dosiye z’iperereza.” Ibi bivugwaho na benshi nk’igikorwa cya politiki gifite intego yo kumucecekesha.

Abakurikiranira hafi politiki ya Congo babona ko iri jambo rya Kabila ari intangiriro y’icyo bamwe bita "kuvuga uko ibintu bihagaze" nyuma y’igihe kinini acecetse.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Justin Bieber yavuze kuri Lil Wayne

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York

AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ibyo umukinnyi w’ikirangirire muri sinema Jack Chan yahishuye kuri AI yaje ashaje



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-24 10:19:27 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ijambo-rya-Kabila-Inyandiko-yimpinduramatwara-cyangwa-igisasu-cya-politiki-kuri-Tshisekedi.php